“Mukoreho” indirimbo nshya ya Chorale Esperance Vivante yibutsa abakristu gukomeza kugira ukwizera
1 min read

“Mukoreho” indirimbo nshya ya Chorale Esperance Vivante yibutsa abakristu gukomeza kugira ukwizera

Chorale Espérance Vivante mu mashusho no mu majwi anogeye abayumva, bashyize hanze indirimbo nshya “Mukoreho” ikomeza gutera imbaraga abemera inabibutsa gusanga Yesu bafite umutima wizera bagakira, ko ibintu bidasanzwe bizaba mu buzima bwabo bugahinduka bukaba bushya.

Iyi ndirimbo bayishyize hanze tariki 26 Nzeri 2025, ikaba imaze kurebwa inakomeje no kurebwa na benshi, aho kugeza ubu imaze kurebwa n’abasaga ibigumbi 4700. Kuri ubu iyi ndirimbo ikaba iri ku rubuga rwa Korale ishyiraho indirimbo zayo rwa Youtube ari rwo “Chorale Esperance Vivante”

Iyi ndirimbo “Mukoreho” ikomeje gukora ku mitima ya benshi cyane abakunda indirimbo zihimbaza, ihamagarira abantu gusanga Yezu bafite umutima wizera bakamutura ibibaremereye bagakira. Ishingiye ku nkuru zo muri Bibiliya, nk’iy’uko Yesu yari ari mu muvundo w’abantu, maze umugore wari ufite ibibazo akamukoraho yizeye agahita akira, ari byo byatumye agenda ashima Yesu ku bwo kumukiza.

Muri iyi ndirimbo, Chorale Esperance Vivante yitsitsa cyane ku gusaba abantu kugira ukwizera, bagasanga umukiza n’umutima wizera bafite icyo basaba ndetse ikanifashisha ingero zo muri Bibiliya nk’ibihamya by’uko umutima wizera uronka ibyiza.

Baterura bagira bati: “Mukoreho ufite kwizera urakira, ikibazo ni ukumukoraho ntacyo ushaka, iyo umukozeho umwizeye umuhanze amaso ntakabuza urakira, mukoreho mu kwizera” , amagambo yibutsa abakristo gukomeza kwizera no gusabira abandi kugira ngo bose bazasogongere ku bwiza bw’agakiza.

Iyi korale ikorera ubutumwa mu Itorero ry’Adivantiste b’Umunsi wa Karindwi mu Ntara y’amajyepfo mu Karere ka Huye, by’umwihariko Kaminuza SDA Church. Usibye iyi ndirimbo bakaba bafite n’indi yitwa “Senga” na yo wasanga ku muyoboro wabo bashyiraho indirimbo. Intego y’iyi Korale akaba ari ukubwiriza ubutumwa bwiza binyuze mu ndirimbo z’ihimbaza Imana

Indirimbo MUKOREHO by Chorale Esperance Vivante

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *