
Abakunzi bo kuramya bategereje “Nahisemo Yesu” nk’impano nshya ya Chorale Shiloh mbere yo gutaramira I Kigali
Amakuru Mashya ku gitaramo cya Shiloh Chorale Shiloh yo mu Karere ka Musanze yongeye gukora amateka mashya itegura gusohora indirimbo nshya yise “Nahisemo Yesu”, mbere y’uko ikora igitaramo gikomeye cya mbere mu Mujyi wa Kigali.
Ni igitaramo kitezweho guhuriza hamwe abakunzi b’indirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana, kikazabera kuri Expo Ground tariki ya 12 Ukwakira 2025.Shiloh Choir imaze imyaka 8 mu murimo w’ivugabutumwa binyuze mu ndirimbo, aho yamenyekanye cyane ku ndirimbo zirimo “Ntukazime”, “Ibitambo”, na “Bugingo”.
Kuba igiye gushyira hanze indirimbo nshya mbere y’igitaramo gikomeye bigaragaza icyerekezo gishya cyo gukomeza gutanga ubutumwa bwiza no kwagura umurimo w’Imana.Indirimbo “Nahisemo Yesu”izaba ikubiyemo ubutumwa bwimbitse bushishikariza abakristo n’abakunzi b’umuziki wa gospel guhitamo gukurikira Yesu nk’inzira y’ukuri, ubuzima n’agakiza. Nk’uko abayobozi ba korali babitangaje, iyi ndirimbo izasohoka mu minsi mike iri imbere kugira ngo izasakare hose mbere y’igitaramo cy’amateka.

Chorale Shiloh yateguje indirimbo nshya “Nahisemo Yesu” mbere y’igitaramo cyayo cya mbere i Kigali
Iki gitaramo kidasanzwe cyigiye kubera Kigali kizaba ari icya mbere Shiloh Choir ikoreye mu murwa mukuru nk’uko byemejwe n’abayobozi bayo. Bazafatanya na Shalom Choir yo muri ADEPR Nyarugenge, ikaba imwe mu ma chorale akomeye kandi akunzwe mu Rwanda. Abategura igitaramo bavuga ko bizaba ari ibihe by’umunezero no gusangira ubutumwa bwiza.
Kuva yashingwa ku itariki ya 3 Nzeri 2017, Shiloh Choir yakomeje kwigaragaza nk’imbaraga nshya mu muziki wa gospel mu Rwanda. Ifite abaririmbyi 73 bahoraho kandi yagiye igaragaza umwihariko w’indirimbo zituje, zifite amagambo akubiyemo ubutumwa bwubaka, bigatuma izina ryayo rigera kure no ku mbuga nkoranyambaga.

Urukundo rwa Chorale Shiloh na Chorale Shalom ya ADEPR Nyarugenge rugarira mu bitaramo bikomeye bahuriramo
Abakunzi b’umuziki wa gospel, by’umwihariko abatuye Kigali, bahawe ubutumire bwo kuza kwifatanya n’iyi korali kuri Expo Ground, aho kwinjira bizaba ari ubuntu. Abategura igitaramo batangaje ko ari amahirwe adasanzwe yo guhura n’iyi korali yaturutse i Musanze, igiye gukora amateka mashya mu murwa mukuru.
Mu rwego rwo kurushaho gutegura imitima y’abazitabira, Shiloh Choir yatangaje ko “Nahisemo Yesu” izaba ari indirimbo y’icyerekezo igaragaza intego y’igitaramo, ari nayo mpamvu izashyirwa hanze mbere y’umunsi nyir’izina. Ibi byitezweho guha imbaraga abakunzi b’indirimbo zayo no kubinjiza mu bihe byiza byo guhimbaza Imana mu buryo bukomeye.
