Florida: Abanyeshuri 2,000 Bakiriye Kristo mu Giterane cyahabereye
1 min read

Florida: Abanyeshuri 2,000 Bakiriye Kristo mu Giterane cyahabereye

Tampa, Florida, umugoroba w’amasengesho ku mashuri makuru ukomeje gutanga umusaruro, ibihumbi bahinduka bakakira Kristo

Ihuriro ry’ivugabutumwa ryatangijwe n’abanyeshuri muri Kaminuza ya Auburn University mu myaka ibiri ishize ryakomeje no ku wa Kane ushize muri University of South Florida (USF), aho abanyeshuri 7,000 bahuriye mu masengesho, benshi basenga basaba kwakira Kristo nk’Umwami n’Umukiza.

Iri huriro rizwi nka “Unite US” ryatangaje ko ryabonye abantu 2,000 bakiriye agakiza, abandi 300 bakabatizwa ndetse n’ibihumbi byahinduye ubuzima, nk’uko byatangajwe n’imbuga nkoranyambaga zemewe z’iri vugabutumwa. Iki giterane cyabereye muri Yuengling Center, ahasanzwe habera imikino y’umukino w’intoki n’umupira w’amaguru w’ikipe ya Bulls.

Mu kiganiro Tonya Prewett washinze akanayobora Unite US yagiranye na Jonathan Pokluda, yavuze ko iri huriro ari ikimenyetso cy’uko Imana iri gukora.

“Imana ni yo iri kubikora, irahuza amatorero. Irahuza imijyi, imiryango, abanyeshuri, za kaminuza, kandi mu buryo runaka irahuza n’igihugu.”

Mu butumwa Unite US yashize ku rubuga rwabo rwa Instagram, bagize bati: “Byari umwambaro w’umunsi i tampa! Imana iri gukorera muri Gen Z kandi twabonye ibihamya by’uko iri gukora muri iri joro benshi basonzeye agakiza.”

Unite US ni ihuriro ry’ububyutse rifite intego yo gutegura amasengesho n’ibitaramo byo kuramya ku mashuri makuru hirya no hino muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, rigamije kubyutsa amashuri makuru ndetse n’igihugu cyose ku bw’Ubwami bwa Kristo.

Igiterane cyabereye muri USF cyari kimwe mu biterane birindwi biteganyijwe muri mu gice cya mbere. Ku wa 9 Nzeri, abanyeshuri hafi 9,000 bari bateraniye muri Lloyd Noble Center ya Kaminuza ya Oklahoma. Ibindi biterane biteganyijwe ni muri Tennessee ku wa 30 Nzeri, Grand Canyon University ku wa 21 Ukwakira, Cincinnati kizaba tariki 5 Ugushyingo, North Carolina State tariki 11 Ugushyingo na Clemson tariki 18 Ugushyingo.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *