USA- Uwarashe ku rusengero rw’Abamormoni muri Michigan yahitanye nibura 4

Polisi yatangaje ko abantu 4 bapfuye abandi 8 bagakomereka nyuma yo kuraswa mu rusengero rw’Itorero ry’Abakristo ba Yesu Kristo bo mu Igihe cya None (Latter-day Saints) riri mu mujyi wa Grand Blanc, muri Leta ya Michigan, Leta Zunze Ubumwe za Amerika.
Iki gitero cyabaye ubwo Abantu benshi bari mu masengesho ku rusengero ku cyumweru tariki ya 28 Nzeri 2025 mu masengesho y’Icyumweru.
Uwarashe yinjije imodoka anyuze mu muryango w’urusengero, ahita ayisohokamo atangira kurasa akoresheje imbunda.
Umuyobozi wa Polisi ya Grand Blanc Townships, William Renye yavuze ko ukekwa ko ari we wakoze ayo mahano ari Thomas Jacob Sanford w’imyaka 40 y’amavuko ukomoka i Burton hafi aho, na we waguye muri icyo gitero nyuma yo gushaka ku rwanya polisi ikaza kumurasa.
Renye yongeyeho ko abapfuye bashobora kwiyongera kuko urusengero rwose rutigeze rusuzumwa neza bitewe n’uko rwahiye bikomeye.
Televiziyo ya ABC News yemeje ko Sanford wagabye iki gitero yakoreye mu ngabo z’amahanga za Leta Zunze Ubumwe za Amerika (Marines) kuva muri Kamena 2004 kugeza muri Kamena 2008, aho yazamuwe mu ntera agera ku ipeti rya sergent.
Stanford kandi yanakoze mu ishami rishinzwe ubwikorezi bwa gisirikare ku kigo cya Camp Lejeune muri North Carolina kugeza asezeye muri Werurwe 2008.
Ibinyamakuru byo muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika byatangaje ko umwe mu bakomeretse ubu ameze nabi mu gihe abandi barindwi bafite ibikomere bidakomeye bakaba barimo kuvurirwa mu Bitaro bya Henry Ford Genesys.
Kugeza ubu ntiharamenyekana impamvu yateye ubwo bwicanyi n’inkongi yibasiye urwo rusengero, Polisi ikaba yavuze ko iperereza rikomeje ngo hamenyekane Imamvu y’icyo gitero.