
Muriel Furrer witabye Imana byemejwe ko nimero yambaraga itazongera kwambarwa
Impuzamashyirahamwe y’Umukino w’Amagare ku Isi (UCI) yatangaje ko nimero 84 itazongera kwambarwa n’umukinnyi n’umwe mu masiganwa yayo yo mu muhanda mu cyiciro cy’abakobwa batarengeje imyaka 19 (Junior Women Road Races). Iyi nimero yahise ibikwa burundu, mu rwego rwo guha icyubahiro n’urwibutso umukinnyi w’Umusuwisi, Muriel Furrer, witabye Imana mu 2024.
Muriel Furrer yari umwe mu bakinnyi bari bahanzwe amaso mu bakiri bato, azwiho impano n’imbaraga zidasanzwe mu gusiganwa ku muhanda. Mu isiganwa rya Shampiyona y’Isi y’Amagare yabereye i Zurich mu Busuwisi mu kwezi kwa Nzeri 2024, Muriel yagize impanuka ikomeye ubwo yakoraga urugendo rwari rufite intera ndende, agahita akomereka bikomeye mu mutwe. Nubwo yahise yoherezwa kwa muganga, nyuma y’igihe gito ni bwo yapfuye azize ibyo bikomere.
UCI yatangaje ko iki cyemezo cyo kubika nimero 84 kizafasha kwibuka no guha agaciro ubuzima bwa Muriel Furrer, ndetse no gutanga ubutumwa bwo gushyira imbere umutekano mu mikino y’amagare.
Umuyobozi wa UCI yavuze ko:“Muriel yari umukobwa wari ufite ejo hazaza heza mu mukino w’amagare. Kubika nimero ye ni uburyo bwo kumwibuka no guha isomo isi yose ko umutekano w’abakinnyi ari wo tugomba kuzirikana mbere ya byose.”
Iyi ni inshuro ya mbere mu mateka ya UCI ifashe icyemezo cyo kubika burundu nimero mu cyiciro cy’abangavu. Ni icyemezo cyakiriwe neza n’abakinnyi n’abakunzi b’uyu mukino ku isi yose, benshi bavuga ko ari igikorwa cy’icyubahiro gikwiye ku mukinnyi wazize impanuka akiri muto.
Muriel Furrer azahora yibukwa nk’umwe mu rubyiruko rwari rugiye guhindura amateka y’umukino w’amagare ku rwego mpuzamahanga.