Ubwenge Bukorano (AI), Ikibazo gikomeye ku bagenzi bayifashisha mu ngendo
1 min read

Ubwenge Bukorano (AI), Ikibazo gikomeye ku bagenzi bayifashisha mu ngendo

Abagenzi benshi ku isi batangiye gukoresha porogaramu z’ubwenge bw’ubukorano nka ChatGPT, Microsoft Copilot na Google Gemini mu gutegura ingendo zabo. Gusa igihangayikishije ni ko bigenda bigaragara ko izi porogaramu rimwe na rimwe zitanga amakuru atari yo, bikaba bishobora guteza akaga.

Miguel Angel Gongora Meza, uyobora Evolution Treks Peru, yavuze ko yabonye abagenzi babiri bari biteguye gukora urugendo rujya mu gace ngo kitwa “Sacred Canyon of Humantay”, nyamara, aho hantu ntihabaho. Iryo zina ryahimbwe riturutse ku guhuza amazina y’ahantu habiri hatandukanye kandi hadafite aho hahuriye.

Abo bagenzi bari bamaze kwishyura hafi $160 [arenga 230,000 Frw], ariko basanze bageze gusa ku muhanda wo mu gace ka Mollepata, nta hantu nyirizina bagana cyangwa umuntu ubayobora bafite.

Abahanga basobanura ko ikibazo gishingiye ku mikorere ya AI, iho itabasha kumenya ikinyoma n’ukuri. Ibi bituma ikusanya amagambo n’amashusho igatanga ibisubizo bigaragara nk’aho bifite ishingiro, nyamara ari ‘ibihimbano’ gusa.

Ibyo byagaragaye no mu bindi bihugu. Mu Buyapani, umuryango umwe wasigaye ku musozi kuko ChatGPT yabahaye amakuru y’igihe cy’ibinyabiziga bidahuye n’ukuri; mu Bushinwa hari ubwo AI yavuze ko hari Tour Eiffel i Beijing, kandi si byo.

Ubushakashatsi bwerekana ko hafi 37% by’abakoresha AI mu gutegura ingendo bavuga ko hababwa amakuru adahagije, naho 33% bavuga ko harimo amakuru y’ibinyoma.

Abahanga barasaba abagenzi gukoresha AI ariko bakagenzura neza amakuru yose, bakaba maso cyane cyane igihe ayo makuru asa n’akabije kuba meza cyangwa bitangaje.

Inzobere mu mitekerereze Javier Labourt yibutsa ko ibyiza nyakuri by’ingendo bishingiye ku guhura n’abantu no gusangira umuco, ibintu bigaragara ko AI idashobora gutanga mu buryo bw’ukuri.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *