Pastor Franklin Graham yahamagariye Abanyamerika gusenga no kwihana
Umuyobozi wa Samaritan’s Purse na Billy Graham Evangelistic Association avuga ko igihugu cya Amerika kiri mu bibazo bikomeye, asaba abaturage kwiyunga no gusaba Imana imbabazi mu gihe cy’umwuka mubi wa politiki.
Pasto Franklin Graham, uyobora Samaritan’s Purse n’ishyirahamwe rya Billy Graham Evangelistic Association, yahamagariye Abanyamerika bose kwifatanya na we muri gahunda yo gusenga no kwihana ku wa Gatanu saa sita z’umumugoroba (ku isaha ya Amerika), avuga ko igihugu kiri mu bibazo bikomeye kubera urwango, umwuka mubi wa politiki n’ikibazo cy’ubugizi bwa nabi buri kwiyongera.
Nk’uko tubikesha ikinyamakuru The Christian Post, mu butumwa yanyujije ku mbuga nkoranyambaga ku wa Mbere, Graham yavuze ko “niba utekereza ko igihugu cyacu kiri mu bibazo uyu munsi, tegereza ubone ibizaza,” asobanura ko imihanda yuzuyemo urwango, uburakari, ibyaha, ibiyobyabwenge n’agahinda gakabije.
Yongeyeho ko kimwe mu bisubizo ari ukwiyunga n’Imana, gusaba imbabazi no kuyishaka mu gihe cyibihe bikomeye.
Graham, ufite imyaka 73 akaba n’umuhungu w’umuvugabutumwa Billy Graham, yasabye Abanyamerika gusengera abayobozi babo no gusaba Imana kugarura ituze mu gihugu, anavuga ko hari abantu bashaka guteza umutekano muke no gusenya igihugu gikomeye.
Iyi gahunda yo gusenga no kwihana izaba ku wa Gatanu saa sita z’amanywa ku isaha yo muri Amerika, ari na ho Pasto Graham yashishikarije abantu guhaguruka bagasengera hamwe, avuga ko “miliyoni z’abantu bazirikana ibyaha byabo, basaba imbabazi, bakihana kandi bagashaka Imana bizagira icyo bihindura.”
Iri hamagarwa ryo gusenga no kwihana ryaje mu gihe hari imyigaragambyo iri kubera hirya no hino muri Amerika yatewe n’urupfu rwa Renee Good, warashwe n’umukozi w’abashinzwe uburinzi n’iyinjira mu gihugu (ICE).
Graham yasabye abaturage gusengera abayobozi n’abaturage bose, kandi asaba Imana gukoresha itorero nk’igikoresho cy’amahoro mu bihe byuzuyemo kutamenya aho igihugu kigana.
Umuvugabutumwa Graham yibanze ku gusaba ko abantu bose bahumeka umwuka wo kwihana no gusenga, ashimangira ko gusa binyuze mu kwiyunga n’Imana no gusaba imbabazi ari bwo buryo bwo gusubiza igihugu mu nzira y’amahoro n’ituze.
