
Vestine na Dorcas bategerejwe muri Canada muri “YEBO Concerts”: Urugendo rushya rwo kugeza ubutumwa bwiza ku isi hose
Vestine na Dorcas bagiye gukora ibitaramo muri CanadaAbavandimwe b’abaririmbyi b’abahanga mu ndirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana, Vestine na Dorcas, bakomoka mu Rwanda, batangaje ko mu Ukwakira 2025 bazerekeza muri Canada mu gitaramo cyiswe “YEBO Concerts”. Iki gikorwa cyitezweho kwakira abakunzi babo batari bake baba muri diaspora yo muri Canada, cyane cyane i Vancouver.
Vestine na Dorcas, amazina yabo nyakuri ni Ishimwe Vestine (wavutse mu 2004) na Kamikazi Dorcas (wavutse mu 2006), bakomoka mu karere ka Musanze. Bakuriye mu muryango w’abaririmbyi, kuko na mama wabo yari umuririmbyi w’indirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana. Ubutumwa bwabo butanga ihumure n’impamvu nyinshi zo gushima Imana bwabafashije kumenyekana mu gihe gito cyane.

Vestine na Dorcas abavandimwe biyemeje kwamamaza ubutumwa bwiza kugeza ku mpera yisi
Mu 2020, aba bavandimwe batangiye urugendo rwo kwamamaza ubutumwa bwiza mu ndirimbo bafashijwe na Murindahabi Irene binyuze muri Murindahabi Irene Entertainment (MIE). Iri tsinda ryabafashije gutangira urugendo rw’umuziki ku mugaragaro, ari naryo ryabahuje n’abakunzi babo batari bake ku mbuga nkoranyambaga no mu bitaramo bitandukanye.
Indirimbo zabo zakunzwe cyane harimo “Nahawe Ijambo”, “Adonai” na “Ibuye”, zatumye izina ryabo rikwira mu gihugu hose ndetse no mu mahanga. Mu gihe gito cyane, Vestine na Dorcas babaye umwe mu itsinda ry’abaririmbyi b’abakobwa bakunzwe mu Rwanda.Ku itariki ya 24 Ukuboza 2022, bakoreye igitaramo gikomeye kuri Camp Kigali, ari nacyo cyabaye ikimenyetso cyo kubinjiza mu ruhando rw’abaririmbyi bakomeye.
Vestine & Dorcas bagiye guhuriza abakunzi babo muri Canada mu gitaramo cya “YEBO Concerts”

Muri icyo gitaramo banashyize hanze alubumu yabo ya mbere, yitabiriwe n’abantu benshi kandi ibarirwa mu yagurishijwe cyane mu gihe gito.Nubwo urugendo rwabo rwagiye ruzamo ibibazo,nkuko bisanzwe kubakorera umwami Yesu bakunze kugeraragezwa cyane ariko bakanesha kubwa Yesu harimo n’amakimbirane hagati y’ababyeyi babo na Murindahabi Irene mu 2021, aho ababyeyi babashinjaga kubakoresha nabi no kubambura inyungu za YouTube, nyuma y’ibiganiro byabaye habonetse umuti, bigatuma bakomeza gukorana neza.
Mu buzima bwite, mu mwaka wa 2025, Vestine yakoze ubukwe bwemewe n’amategeko na Ouedraogo Idrissa ukomoka muri Burkina Faso, mu birori byabereye i Kigali. Nyuma, muri Nyakanga uwo mwaka, habaye ibirori by’ubukwe byitabiriwe n’inshuti n’abavandimwe.

Abavandimwe barangwa n’urukundo rw’Imana muri byose, Vestine na Dorcas.
Uretse ibikorwa by’ubukwe, aba baririmbyi bakomeje gushyira hanze indirimbo nshya zafashije abakunzi babo gukomeza kubakurikira. Muri zo harimo “Emmanuel” zashyizwe hanze muri 2025, zerekanye gukura kwabo mu buhanzi no gukomeza gutanga ubutumwa bwiza.Kuri ubu, “YEBO Concerts” muri Canada, by’umwihariko igitaramo giteganyijwe ku ya 18 Ukwakira 2025 i Vancouver muri Sonrise Church Surrey, kitezweho kuba igikorwa gikomeye kizahuza abanyarwanda n’abanyamahanga benshi bakunda gospel. Amatike yo kwinjira ari kugura $40.iri rikaba intangiriro ikomeye yo kwamamaza ubutumwa bwiza no mumahanga yose.