
Vestine na Dorcas basobanuye inkomoko y’izina ‘Yebo’ ku bitaramo byabo byo muri Canada
Abaramyi bakunzwe mu muziki wa Gospel nyarwanda, Ishimwe Vestine na Kamikazi Dorcas, bari mu myiteguro y’urugendo rw’ibitaramo bizazenguruka igihugu cya Canada, bise “Yebo Concerts”. Ni gahunda nshya izafasha aba bahanzikazi kwagura ivugabutumwa ryabo no guhura n’abakunzi b’indirimbo zabo baba hanze y’u Rwanda.
Iki gikorwa kizatangira ku wa 18 Ukwakira 2025 mu Mujyi wa Vancouver. Uyu munsi watoranyijwe nyuma y’uko gahunda yari iteganyijwe muri 2024 itabashije kubona umwanya wayo ku mpamvu zategerejwe.
Murindahabi Irénée, umujyanama w’aba baririmbyi, yatangaje ko kuri ubu bari gushyira imbaraga mu gitaramo cya mbere kizabera Vancouver, mu gihe ibiganiro bigikomeje kugira ngo n’indi mijyi ya Canada izabonerwe umwanya muri uru rugendo.
Yagize ati: “Twatangiriye kuri Vancouver kuko niyo yagaragaje ubushake n’imyiteguro ifatika. Ahandi hari mu nzira y’ibiganiro, kuko dushaka ibitaramo biteguwe neza kandi byubahiriza urwego twifuza. Intego nyamukuru ni uguhuza aba bahanzi n’abakunzi b’umuziki wabo baba hanze y’u Rwanda.”
Ku bijyanye n’izina “Yebo Concerts”, Murindahabi asobanura ko ryahiswemo hagendewe ku ndirimbo yabo nshya iri gukundwa cyane, ndetse rihuzwa na gahunda bafite yo kuririmba mu ndimi zitandukanye zirimo n’Igiswahili.
Yabisobanuye agira ati: “Twatekereje kurenga imbibi z’Abanyarwanda gusa. Turashaka no kwegera abakunzi bakoresha Igiswahili, kugira ngo bagire uruhare mu gitaramo nk’abumva ubutumwa tubagezaho.”
Ishimwe Vestine na Kamikazi Dorcas, nk’abavandimwe bamaze kwandika izina rikomeye mu muziki wa Gospel kuva mu 2018, batangiye baririmba mu rusengero, baza gushyira hanze indirimbo zabo bwite. Bamamaye cyane mu bihangano nka “Adonai”, “Nahawe Ijambo” na “Ibuye”, zose zagarukaga ku kwizera no gukomera ku Mana mu bihe bitandukanye by’ubuzima.
Mu rugendo rwabo rw’imyaka iri munsi y’icumi, bamaze gukora ibitaramo mu Rwanda no mu bihugu bitandukanye, birimo n’u Burundi aho bakoze ibikorwa by’ivugabutumwa.
Kuri ubu bari mu cyerekezo cyo kwagura umurimo wabo binyuze mu ndirimbo zanditse no mu Kiswahili, hagamijwe kugera ku rwego mpuzamahanga.
Vestine na Dorcas bafatwa nk’ijwi rishya rifite icyerekezo n’umurava mu muziki wa Gospel, bakaba bakomeje gutanga icyizere cy’uko u Rwanda rufite impano ishobora kugera kure kurushaho mu ivugabutumwa rinyuze mu bihangano.