Umuryango wa Bibiliya mu Rwanda watangaje ko icyumweru cyo Gusabira Ubumwe bw’Abemera Kristu 2026 kigiye gutangira
3 mins read

Umuryango wa Bibiliya mu Rwanda watangaje ko icyumweru cyo Gusabira Ubumwe bw’Abemera Kristu 2026 kigiye gutangira

Umuryango wa Bibiliya mu Rwanda watangaje aho imyiteguro igeze, usobanura intego n’akamaro k’iki cyumweru kizizihizwa kuva ku wa 18 kugeza ku wa 25 Mutarama 2026.

Umuryango wa Bibiliya mu Rwanda (Bible Society of Rwanda) wagiranye inama n’abanyamakuru ku wa Gatatu tariki ya 14 Mutarama 2026, ugamije gutangaza aho imyiteguro yo kwizihiza Icyumweru cyo Gusabira Ubumwe bw’Abemera Kristu mu Rwanda igeze, anasobanura intego n’akamaro k’iki gikorwa kigamije kwimakaza ubumwe bushingiye ku Ijambo ry’Imana.

Iyi nama yabereye ku cyicaro cy’Umuryango wa Bibiliya mu Rwanda giherereye ku Kacyiru mu Mujyi wa Kigali, aho abayobozi b’uyu muryango bagaragarije itangazamakuru uko iki cyumweru kizizihizwa hirya no hino mu gihugu n’uruhare kizagira mu gukomeza kubaka ubumwe bw’Abakristu bo mu madini n’amatorero atandukanye.

Pasiteri Viateur Ruzibiza, Umunyamabanga Mukuru w’Umuryango wa Bibiliya mu Rwanda, yatangaje ko Icyumweru cyo Gusabira Ubumwe bw’Abemera Kristu kizatangira ku Cyumweru tariki ya 18 Mutarama 2026, gitangirizwe kuri Paruwasi Gatolika ya Saint André i Muhanga, kikazasorezwa tariki ya 25 Mutarama 2026 i Byumba, mu Ntara y’Amajyaruguru.

Yasobanuye ko iki cyumweru cyashyizweho hagamijwe gushyigikira no guteza imbere ubumwe bw’Abakristu bushingiye ku Ijambo ry’Imana, agaragaza ko Umuryango wa Bibiliya mu Rwanda uhuza amatorero n’Itorero Gatolika mu nshingano zo kugeza Ibyanditswe Byera ku Bakristu no kubafasha kubyumva no kubyigisha.

Ati: “Intego nyamukuru ni ukongera kwibutsa abantu ko turi umwe muri Kristu. Umuryango wa Bibiliya mu Rwanda ni umuryango w’amatorero na Kiliziya. Amakorali, Abakristu, abapadiri, abapasiteri n’abandi bose bakomoka muri ayo matorero bahuzwa n’Umuryango wa Bibiliya mu Rwanda, kuko Bibiliya iduhuza twese.”

Pasiteri Ruzibiza yavuze ko inshingano z’uyu muryango zitagarukira ku gutanga Bibiliya gusa, ahubwo zirimo no kuyisobanura no gukurikirana uko ubutumwa bwayo bwakirwa. Yagaragaje ko Bibiliya yigisha urukundo, ubumwe, ubufatanye, kubana neza no kugendana n’Imana kuva mu ntangiriro kugeza ku musozo wayo.

Ati: “Dufite n’inshingano yo gukurikirana ubwo butumwa, tugafungura Bibiliya tukamenya icyanditsemo. Iyo urebye Bibiliya neza, usanga ivuga inyigisho imwe kuva mu ntangiriro kugeza ku musozo wayo: ivuga urukundo, ivuga ubumwe, ivuga ku bufatanye, ivuga ku kubana neza, ivuga gukundana no kugendana no kuzahura n’Imana.”

Yakomeje asobanura ko iki cyumweru kimaze igihe kirekire gitegurwa ku bufatanye n’izindi nzego n’amatorero atandukanye, hagamijwe kwibutsa Abakristu ko ubumwe muri Kristu ari inkingi ikomeye y’imyemerere yabo. Yongeyeho ko Umuryango wa Bibiliya mu Rwanda uhuza Abakristu bose, barimo amakori, abapasiteri, abapadiri n’abizera b’amatorero atandukanye, kuko Bibiliya ari yo ibahuza bose.

Ibikorwa by’iki cyumweru biteganyijwe gukorwa ku bufatanye n’aho kizabera ndetse n’itangazamakuru, mu rwego rwo gufasha ubutumwa kugera no ku batabashije kwitabira ibikorwa bizabera aho byateganyijwe. Mu Karere ka Muhanga, ibikorwa bizatangira ku wa 18 Mutarama 2026 saa munani z’amanywa kuri Paruwasi Gatolika ya Saint André, hakazabaho gusabana, amasengesho n’ubutumwa bwimakaza ubumwe n’ubwiyunge.

Iki cyumweru kizizihizwa ku nsanganyamatsiko ikomoka mu Ibaruwa Pawulo Intumwa yandikiye Abanyefezi igira iti: “Umubiri ni umwe, Umwuka ni umwe, nk’uko n’Ibyiringiro mwahamagariwe ari bimwe” (Abanyefezi 4:4).

Pasiteri Ruzibiza yasabye Abakristu kugira ubumuntu bukuru mu myumvire, bagasoma Bibiliya bayisobanukiwe mu buryo bwagutse, badashingiye gusa ku mbago z’amadini. Yabakanguriye kandi gushyigikira ibikorwa by’iki cyumweru no kubyitabira, agaragaza ko kwifatanya n’abandi mu gusenga no mu butumwa bw’ubumwe bifasha abantu guhinduka mu myumvire no gusobanukirwa neza akamaro ko kuba umwe muri Kristu.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *