Umunsi nk’uyu mu mateka: Tariki ya 16 Mutarama
1 min read

Umunsi nk’uyu mu mateka: Tariki ya 16 Mutarama

Turi ku wa 16 Mutarama 2026.
Ni umunsi wahariwe abarimu mu bihugu bya Birmanie na Thailand.
Ibi ni bimwe mu byaranze uyu munsi mu mateka
2001: Perezida wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Bill Clinton yambitse umudari Theodore Roosevelt na we wayoboye icyo gihugu amushimira ku bw’uruhare rwe n’umurava wamuranze mu cy’intambara yahuje Espagne na Amerika.
2001: Perezida w’igihugu cya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, Laurent-Désire Kabila yivuganywe n’umwe mu bari bashinzwe (…)

Turi ku wa 16 Mutarama 2026.

Ni umunsi wahariwe abarimu mu bihugu bya Birmanie na Thailand.

Ku munsi nk’uyu mu mateka Kiliziya Gatulika irizihiza Mutagatifu Marcellus I na Priscilla.

Ibi ni bimwe mu byaranze uyu munsi mu mateka

2001: Perezida wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Bill Clinton yambitse umudari Theodore Roosevelt na we wayoboye icyo gihugu amushimira ku bw’uruhare rwe n’umurava wamuranze mu cy’intambara yahuje Espagne na Amerika.

2001: Perezida w’igihugu cya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, Laurent-Désire Kabila yivuganywe n’umwe mu bari bashinzwe kumucungira umutekano.

2006: Ellen Johnson Sirleaf yarahiriye kuba Perezida wa Liberia mushya, aba umugore wa mbere ku mugabane wa Afurika utorewe kuba umukuru w’igihugu.

Mu muziki

2018: Eminem yahamagajwe n’inzego z’umutekano muri Amerika kugira ngo abazwe ku magambo yanditse mu ndirimbo ye yise “Framed,” aho yavugagamo umukobwa wa Donald Trump, Ivanka Trump ko ajya amutekereza yiciwe mu modoka ye.

Abavutse

1995: Takumi Minamino, ukinira ikipe y’igihugu y’umupira w’amaguru y’u Buyapani na Monaco yo mu Bufaransa.

1979: Aaliyah Dana Haughton, Umuhanzikazi w’Umunyamerika, wamenyekanye cyane mu njyana ya R&B.

Abapfuye

1919: Francisco de Paula Rodrigues Alves wabaye perezida wa gatanu wa Brésil.

2022: Ibrahim Boubacar Keita, wabaye Umukuru w’Igihugu cya Mali.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *