Priyanka Chopra mu gahinda kenshi nyuma y’urupfu rwa Shefali Jariwala: “So shook… She was too young”
1 min read

Priyanka Chopra mu gahinda kenshi nyuma y’urupfu rwa Shefali Jariwala: “So shook… She was too young”

Umuhanzikazi n’umukinnyi w’amafilime w’umuhinde, Shefali Jariwala, wamamaye cyane mu ndirimbo yitwa Kaanta Laga yagiye hanze mu myaka ya 2000, yitabye Imana ku itariki ya 27 Kamena 2025, afite imyaka 42 gusa. Urupfu rwe rwateye intimba n’agahinda kenshi mu ruhando rw’imyidagaduro yo mu Buhinde no hanze yabwo.

Mu butumwa bwakoze ku mitima ya benshi, Priyanka Chopra, umwe mu byamamare bikomeye muri Bollywood no ku rwego mpuzamahanga, yanditse kuri Instagram amagambo agira ati:

So shook. She was too young. Sending condolences to Parag and the family.”

Aya magambo agaragaza uko Priyanka yifatanyije n’umuryango wa Shefali, cyane cyane umugabo we Parag Tyagi, mu gahinda batewe n’urupfu rutunguranye rw’uwari umunyabigwi muri cinema na muzika.

Shefali Jariwala azahora yibukwa nk’umwe mu bantu bakoze amateka mu ruhando rw’imyidagaduro, by’umwihariko binyuze mu ndirimbo ye Kaanta Laga yabaye ikimenyabose mu gihe cye. Uretse ibyo, Shefali yagaragaye no mu biganiro bikomeye birimo Bigg Boss 13, aho yerekanye ubuhanga n’umutima mwiza byatumaga akundwa na benshi.

Urupfu rwe rwaturutse ku cardiac arrest nk’uko amakuru ya mbere abivuga, ariko polisi yatangiye iperereza ngo hamenyekane imvano nyakuri. Abakunzi n’inshuti ze hirya no hino mu gihugu bakomeje kugaragaza akababaro kabo ku mbuga nkoranyambaga

Umuryango wa Shefali urashimira buri wese ku bw’amasengesho n’ubutumwa bw’ihumure, ndetse usaba gukomeza kubaha ubuzima bwabo muri ibi bihe bikomeye by’akababaro.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *