Abaramyi babiri urukundo rwabo rubabereye iteme ryo gukomeza imikoranire mu murimo w’ivugabutumwa
1 min read

Abaramyi babiri urukundo rwabo rubabereye iteme ryo gukomeza imikoranire mu murimo w’ivugabutumwa

Hashize iminsi umuramyi Chryso Ndasigwa atangaje ko agiye kurushingana n’umukunzi we Sharon Gatete ndetse bavuga ko hari icyerekezo gishya bafite nk’umugabo n’umugore bagiye kurushinga kandi bizeza abantu ko hari umurongo mushya w’indirimbo zuzuye ububyutse n’urukundo rw’Imana bazagarukaho.

Bavuga ko bazashingira ku cyo imana izababwira kandi nibahitamo gukorana nk’itsinda bazatangaza izina bazajya bakoresha ndetse ngo bombi barimo barabisengera kandi bizeza abakunzi babo ko gahunda ari ukubashyiriraho umurongo mushya w’indirimbo zuzuye ububyutse n’urukundo rw’Imana.

Chryso Ndasigwa na Sharon Gatete baritegura gukora ubukwe ku wa 22 Ugushyingo 2025, nyuma yo kwerekanwa nk’abitegura kurushinga ku wa 29 Kamena 2025 mu rusengero rwa New Life Bible Church ku Kicukiro.

Urukundo rwabo rwatangiye kurushaho kugarukwaho cyane ubwo Chryso yiteguraga igitaramo cye cya Easter Experience cyabereye muri Intare Conference Arena i Rusororo muri Mata 2025, aho benshi batangiye kubabonana cyane no gusangiza ubutumwa bujyanye n’ukwemera n’urukundo.

Kugeza ubu nta cyemezo bari bafata ngo batangaze ku bijyanye no gushinga itsinda nubwo hari ibimenyetso bimwe na bimwe bitanga icyizere harimo nko kuba bamaze gukorana indirimbo ebyiri zakunzwe cyane mu bakunzi ba Gospel ‘Wera Wera Wera’ ndetse na ‘Yanyishyuriye’ ndetse no kuba bahuriye ku ntego imwe yo gutanga ubutumwa bw’ihumure, agakiza n’urukundo rw’Imana binyuze mu bihangano.

Mu gihe imyiteguro y’ubukwe bwabo ikomeje hari byinshi byitezwe kuri aba baramyi bombi. Biragaragara ko bashobora kwishyira hamwe nk’umugabo n’umugore bafite impano yo kuririmba, bishobora kuba igisubizo gishya ku bakeneye ubutumwa bw’ihumure binyuze mu ndirimbo, nanone bikaba intangiriro y’urugendo rwabo rushya mu muziki wa Gospel.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *