Ezra Joas na Dogiteri Nsabi bakoze indirimbo nziza cyane ” Itemani” igaragaza gukomera kw’Imana
2 mins read

Ezra Joas na Dogiteri Nsabi bakoze indirimbo nziza cyane ” Itemani” igaragaza gukomera kw’Imana

Ezra Joas na Dogiteri Nsabi bashyize hanze indirimbo bise ” Itemani “, yakiriwe n’abantu benshi mu buryo bushimishije kandi budasanzwe.

Indirimbo “Itemani” yagiye hanze nk’impano idasanzwe ku bakunzi b’umuziki wa Gospel bose.

 Ubutumwa bukomeye buyirimo bwatumye benshi bayakirana ibyishimo, bayumva nk’isengesho rihumuriza umutima kandi ryongera gukomeza kwizera Imana.

“Itemani” irimo amagambo akomeye avuga ku Mana ivuye i Temani no ku musozi Parani, agaragaza icyubahiro cyayo no gukomera kwayo, aho bavuga bati:

Imana yaje iturutse i Temani, irera; iturutse ku musozi Parani, irera, irera. Ubwiza bw’Imana bwakwiriye mu ijuru, kandi isi yose yuzuye gusingizwa kwayo — irera! Ndavuga Imana nabonye n’amaso yanjye, ndavuga gukomera kwayo kwinshi. Uri Imana y’abakene, uri Imana y’abakire — urera! Uri Imana idakora nk’abantu, kuko ibyo uvuga byose urabikora. Ntabwo nkorera Imana kugira ngo impe, ntabwo nyihimbaza kugira ngo impe, ahubwo mbikora kuko ari Imana, ikwiye icyubahiro cyose no guhimbazwa iteka.”

Aya magambo yatumye abantu benshi bayumva nk’indirimbo ifite isengesho rikomeye, ryuzuye icyubahiro n’ishimwe.

Ku mbuga nkoranyambaga, abakunzi bayo bagaragaje ko ari indirimbo ibafasha gusubira ku Mana no kongera kuyishimira atari uko bari mu bibazo, ahubwo kuko ari Imana ikwiye ishimwe no guhimbazwa igihe cyose.

Dr Nsabi, uzwi cyane nk’umunyarwenya ndetse n’umukinnyi wa filime, yerekanye ubundi ruhande rwe rw’umuhanzi w’umutima, mu gihe Ezra Joas yagaragaje ubuhanga bwe mu kuririmba no gutanga ubutumwa bufasha abantu gutekereza ku buzima bwabo n’urugendo rwabo mu kwizera.

Indirimbo “Itemani” yateye akanyamuneza, izana ibyishimo ndetse itera abantu kurushaho kwegera Imana mu buryo bwimbitse. Benshi bayifashe nk’ubutumwa bushya bwo kubibutsa ko Imana ari iy’abakene n’abakire, ko idakora nk’abantu kandi ko ibyo ivuga byose ibisohoza.

“Itemani” yabaye indirimbo y’umwihariko mu muziki wa Gospel nyarwanda, yerekana ko ubuhanzi bushobora guhuza impano zitandukanye, bugatanga icyizere, amahoro n’umunezero mu mitima y’abantu benshi.

https://youtu.be/chjRBh8w2wA?si=7i-CjeGEnYjjFxgA

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *