Polisi yagaragaje izina ry’uwagabye igitero ku rusengero i Manchester

Polisi ya Greater Manchester (GMP) yo mu Bwongereza, yatangaje ko Jihad Al-Shamie, ari we wagabye igitero ku rusengero ruzwi kw’izina ry’isinagogi i Manchester ku wa kane, cyahitanye Abayahudi babiri kigakomeretsa abandi batatu.
Al-Shamie, ufite imyaka 35, akaba ari Umwongereza ukomoka muri Syria, yagabye igitero atwaye imodoka ayerekeza ku bantu bari hanze y’urusengero rwa Heaton Park Hebrew Congregation, nyuma agatangira guteragura ibyuma abari aho na we akaza kuraswa na polisi akahasiga ubuzima.
Ni Ubwenegihugu ukekwaho gukora icyo gitero yabonye nyuma yo kwinjira mu Bwongereza akiri umwana muto hanyuma ahabwa ubwenegihugu bw’u Bwongereza mu 2006.
Polisi yavuze ko mu iperereza yakoze yafashe abandi bantu batatu bafitanye isano n’icyi gitero cyanemejwe na polisi ko ari icyiterabwoba. Abo bafashwe barimo abagabo babiri bari mu kigero cy’imyaka 30 ndetse n’umugore uri mu kigero cy’imyaka myaka 60.
Minisitiri w’Intebe w’u Bwongereza Sir Keir Starmer yamaganye iki gitero cyabaye ku munsi wa Yom Kippur, umunsi wera kurusha iyindi mu mihango y’Abayahudi.
Uwo munsi wera, Abayahudi bawizihiza basenga cyane, basaba imbabazi, banazirikana ku byaha byabo kugira ngo basubirane n’Imana munsi wa Yom Kippur, Abayahudi benshi bakabikora amasaha 25 ari nako biyiriza ubusa.
Iki gitero cyamaganywe cyane n’abanyapolitiki batandukanye, aho Keir Starmer yise uwateye icyuma “umuntu w’umugome” “wibasiye Abayahudi kuko ari Abayahudi, akanibasira u Bwongereza kubera indangagaciro zabo.”
Abanyapolitiki bahanganye na we barimo Kemi Badenoch na Nigel Farage na bo bifatanyije na Minisitiri w’Intebe mu kugaragaza ko bifatanyije n’umuryango w’Abayahudi.
Ibi byabaye mu minsi mike mbere y’isabukuru y’imyaka ibiri y’ibitero byakozwe na Hamas ku ya 7 Ukwakira 2023 muri Isiraheli.Polisi ikaba yatangaje ko umutekano uzakazwa mu nsengero no mu bigo by’Abayahudi mu minsi iri imbere.
Ubushakashatsi bwashyizwe ahagaragara ku wa kane tariki ya 2 Ukwakira 2025, bwerekanye ko Abayahudi b’Abongereza barenga kimwe cya gatatu (35%) bumva badafite umutekano mu Bwongereza, ugereranyije na 9% gusa mbere y’ibitero by’iya 7 Ukwakira 2023.