Euphta N yatangaje ko Yesu Kristo ari we wamwambitse ubuzima bushya abinyujije mu ndirimbo ye nshya “Byabaye Bishya”
1 min read

Euphta N yatangaje ko Yesu Kristo ari we wamwambitse ubuzima bushya abinyujije mu ndirimbo ye nshya “Byabaye Bishya”

Umuramyi w’indirimbo zihimbaza Imana, Euphta N, yashyize hanze indirimbo nshya yitwa “Byabaye Bishya”, irimo ubutumwa buhamye bwo guhinduka bushingiye ku kwakira Yesu Kristo nk’Umwami n’Umukiza. Ni indirimbo ishimangira ubuzima bushya umuntu abonera muri Kristo, ikavuga uburyo amateka y’icumu n’imigenzo ishaje isimburwa n’ubuzima bushya burimo amahoro n’umucyo w’Imana.

Mu magambo agize iyi ndirimbo, Euphta N agaragaza uko umuntu yari kure y’Umukiza, agafatwa n’imigenzo, imihango n’imyumvire yo mu isi, ariko kwakira Yesu bigatuma byose bihinduka bishya. Avuga ko amahoro yumvaga mu nzozi yabonye ubuzima, kandi ko iby’umwuka byamusimburiye ibyakera.

Indirimbo igaruka ku bugingo bushya umugisha abona mu Kwakira Kristo, aho asimbuza imbaraga ze iz’Umukiza, akambara “umwambaro we” akibera muri we nk’ubwihisho bwe. Aho amagambo nka: “Ubu ndi muri we nawe ari muri nge, Yesu niwe buturo bwanjye” agaragaza ubusabane bw’umwuka n’umudendezo mushya.

Indirimbo “Byabaye Bishya” ije mu gihe abakunzi b’umuziki wa Gospel bakomeje guha agaciro ibihangano bifasha kwizirika ku ijambo ry’Imana no gusobanukirwa ibyiza byokubana n’Imana. Biteganyijwe ko iyi ndirimbo izafasha benshi mu gusobanukirwa inyungu yo kwakira Yesu no gutandukana n’iby’ibihe by’ubugingo busanzwe.

Euphta N akomeje kwiyubaka mu murimo wo kuramya Imana, kandi abenshi bamubonamo impano n’umwihariko mu buryo yandika amagambo y’indirimbo ashingiye ku ijambo ry’Uwiteka n’ubuhamya bw’ubuzima.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *