Prosper Nkomezi ugeze kure album nshya, yiteguye gutaramira i Kigali muri The Spirit of Revival
2 mins read

Prosper Nkomezi ugeze kure album nshya, yiteguye gutaramira i Kigali muri The Spirit of Revival

SHILOH CHOIR YITEGURA IGITARAMO “THE SPIRIT OF REVIVAL 2025” KIZABERA I Kigali chorale Shiloh ibarizwa muri ADEPR Muhoza i Musanze, yatangaje igitaramo gikomeye yise The Spirit of Revival Concert Edition 7.

kizabera mu Mujyi wa Kigali ku itariki ya 12 Ukwakira 2025. Iki gitaramo cyitezweho guhuriza hamwe abaririmbyi n’abaramyi batandukanye mu rwego rwo gukomeza kuzamura ivugabutumwa binyuze mu ndirimbo n’ijambo ry’Imana.Nk’uko byagaragajwe ku mpera z’ukwezi kwa Nzeri, Chorale Shiloh imaze gushyira hanze indirimbo nshya yise Nahisemo Yesu.

ikaba ari imwe mu ndirimbo zizumvikana muri iki gitaramo. Iyo ndirimbo yakiriwe neza n’abakunzi ba chorale Shiloh ikaba yatumye benshi batangira kwitega uburyo iyi chorale izayishyira mu ruhando rw’ibindi bihangano bikomeye ubwo izaba iri gutaramira abazitabira iki gitaramo. Prosper Nkomezi, umwe mu bahanzi bakomeye mu muziki wa gospel mu Rwanda, wamaze kwemeza ko azafatanya na Chorale Shiloh muri ibi bihe by’ivugabutumwa.

Chorale Shiloh hamwe na Prosper Nkomezi mu gitaramo gikomeye cy’ivugabutumwa i Kigali

Nkomezi, uri mu myiteguro ya album nshya, azaba afite umwanya wo gusangiza abakunzi be indirimbo nshya n’izimenyerewe, bikaba biteganyijwe ko azahabwa umwanya uhagije mwiki giterane cyateguwe na chorale shiloh. Ubuyobozi bwa Chorale Shiloh bwatangaje ko gutaramira Imana hamwe na Prosper Nkomezi ari amahirwe akomeye kuri bo ndetse n’abakunzi b’umuziki wa gospel muri rusange. Bavuze ko iki gitaramo kizaba ikimenyetso gishya cyo gusana igicaniro cyo kuramya no guhimbaza Imana mu Mujyi wa Kigali no mu gihugu hose.

Prosper Nkomezi ageze kure imyiteguro ya album nshya.

Igitaramo The Spirit of Revival Concert Ed.7 kizabera kuri Expo Ground Gikondo-Kigali guhera saa cyenda z’amanywa (3:00pm, KGL Local Time). Abategura igitaramo bavuga ko imyiteguro igeze kure kandi ko abazitabira bazahabwa ibyiza bihagije ibyo Imana igenera abayikunda. Chorale Shiloh ikomeje guhamagarira abakunzi b’indirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana bose kuzitabira iri joro ry’ivugabutumwa.

Umuramyi Prosper Nkomezi watangiriye ivugabutumwa muri ADEPR nyuma akaza guhindura Itorero yongeye guhabwa ikaze na Chorale Shiloh mu gitaramo kidasanzwe kizabera I Kigali

Bemeza ko iki gitaramo kitazaba igitaramo gisanzwe ahubwo kizaba urufunguzo kubakunda gusabana n’Imana, ndetse no gukomeza guhamya Kristo.

Mu butumwa bayo, Chorale Shiloh yagize iti: “Turahamagarira abatuye Kigali n’ahandi hose mu gihugu kuzaza kwifatanya natwe muri ibi bihe bidasanzwe byo kuramya Imana. Tuzataramana na Prosper Nkomezi hamwe n’abandi baramyi batandukanye. Twiteguye gusangiza abantu bose ibyiza by’Umwuka Wera binyuze mu ndirimbo.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *