
Ethiopia: Ubwo bizihizaga Mutagatifu Mariya 30 bahasize ubuzima abandi barakomereka
Abantu 30 Bahitanywe n’ibikoresho by’ubwubatsi byaguye ku rusengero rwa Arerti Mariam muri Ethiopia, abandi barenga 200 barakomereka ubwo bari mu birori byo kwizihiza Mutagatifu Mariya; Guverinoma yihanganishije imiryango yabuze ababo.
Addis Ababa, ibyari ibyishimo byahindutse amarira, aho nibura abantu 30 bapfuye n’abandi basaga 200 barakomereka ubwo ibikoresho byifashishwa mu bwubatsi byari ku rusengero rwa Arerti Mariam byaguye hasi. Ibi byabaye ku wa Kane, ubwo abantu ibihumbi bari bateraniye mu mihango ngarukamwaka yo kwizihiza Mutagatifu Mariya mu itorero rya Kiliziya Ortodokisi ya Ethiopia.
Iyi mpanuka yabereye mu karere ka Minjar Sheknora, mu birometero 70 uvuye i Addis Ababa, ahari hakoraniye imbaga y’abasenga. Abatangabuhamya bavuga ko byabaye mu buryo butunguranye kandi buteye ubwoba.
Umwe mu bari aho yagize ati: “Igice kinini cy’urusengero cyaraguye. Amajwi y’ibyuma n’ibiti byari bigize urwo rusenge yarasakuje cyane, abantu bose barikanga batangira kwiruka bashaka kurokoka.”
Umupolisi witwa Ahmed Gebeyehu yabwiye BBC ko umubare w’abapfuye ushobora kwiyongera kuko hari benshi bagwiriwe n’ibikoresho by’ubwubatsi bakaba baguye munsi yabyo. Yemeje ko abamaze kwemezwa ko bitabye Imana bafite imyaka iri hagati ya 25 na 80.
Nk’uko tubikesha EBC, Guverinoma ya Ethiopia, ibinyujije kuri iyi televiziyo y’igihugu, yatanze ubutumwa bw’akababaro bwo kwihanganisha imiryango yabuze ababo. Yanibukije ko umutekano ugomba gushyirwa imbere mu mishinga yose y’ubwubatsi.
“Turihanganishije imiryango yabuze ababo muri iki cyago gikomeye. Ibi byatweretse ko gukurikiza amabwiriza y’umutekano mu bwubatsi ari ingenzi kurusha ikindi gihe.”
Ibirori byagombaga kwibutsa abantu urukundo n’ubufasha bya Mutagatifu Mariya byarangiye ari agahinda n’imiborogo. Umuryango w’igihugu muri rusange, by’umwihariko Kiliziya Ortodokisi ya Ethiopia, uri mu kababaro gakomeye.
Iyi mpanuka yongeye kugaragaza ikibazo cy’uko muri Ethiopia badakunze gukurikiza amategeko agenga umutekano mu bwubatsi, bigatera impanuka ziteza ibihombo by’ubuzima n’imitungo.