Byiringiro Lague yagiriye inama Rayon Sports!
2 mins read

Byiringiro Lague yagiriye inama Rayon Sports!

Rutahizamu w’Umunyarwanda  wataka aciye ku mpande, Byiringiro Lague yatangaje ko Rayon Sports ikwiye kujya kwipima na Gasogi United nyuma y’uko ikipe ye yari imaze gutsinda iyi kipe y’umutoza Afhamia Lotfi igitego kimwe ku busa(1-0).

Wari umukino w’umunsi wa Kabiri  wa shampiyona y’umupira w’amaguru mu Rwanda(Rwanda Premeier League) utari warabereye igihe kubera Rayon Sports yari mu ijonjora ry’ibanze ryo gushaka tiki y’amatsinda ya CAF Confederations Cup umwaka w’imkino 2025-2026.

Police Fc yabonye igitego kimwe cyatsinzwe na Nsabimana Eric bakunda kwita  “Zidane” byanatumye aba umukinnyi w’umukino ahabwa n’igihembo nk’uko biherutse gutangazwa na Rwanda Premier League ku bufatanye n’abafatanyabikorwa bayo.

Muri uyu mukino Byiringiro Lague yari yabanje    mu  kibuga nyuma yo kwitwara neza mu mikino yo kwitegura umwaka mushya w’imikino(Pre-season Games) byumwiriko mu mukino wabahuje n’ikipe y’ingabo z’igihugu, APR FC.

Nyuma y’umukino ubwo yaganiraga n’itangazamakuru, uyu rutahizamu w’ikipe y’igihugu yagize Ati: “usuhuze Aba-Rayon, ubasuhuze kuko barishimye.”

Ubwo umunyamakuru yari amubajije uko bishimye kandi bataje umukino, yavuze ko ari rwo rwego ahuhwo ngo bitegure kwipima na Gasogi United,  Ati “ni rwo rwego. Bitegure kwipima na Gasogi United.”

Umukino: Gasogi United VS rayon Sports

Igihe: Ku Cyumweru tariki 05 Ukwakira 2025

Aho uzabera: Kigali Pele Stadium

Uyu rutahizamu  yerekeje mu ikipe ya Police FC mu isoko ry’igura n’igurisha ry’ukwezi kwa Mutarama ya 2025.   Lague nta kipe yari afite  icyo gihe nyuma yo gutandukana ku bwumvikane na Sandvikens IF yo mu Cyiciro cya Kabiri muri Suède, yari amazemo imyaka ibiri, ariko na none akaba yari asigaje indi ibiri kuko yari yasinye imyaka ine ubwo yayerekezagamo muri Mutarama 2023.

Uyu mukinnyi wanyuze muri Vision FC, Isonga FC na Intare FC mbere yo kuzamurwa mu ikipe nkuru ya APR FC byavugwaga ko yagombaga gusinyira Rayon Sports ariko mu buryo butunguranye aza gutangazwa nk’umukinnnyi mushya w’ikipe y’Ipolisi cy’Urwanda.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *