Umunsi nk’uyu mu mateka: Tariki ya 3 Ukwakira
1 min read

Umunsi nk’uyu mu mateka: Tariki ya 3 Ukwakira

Turi ku wa 03 Ukwakira 2025. Ni umunsi wa 276 mu minsi igize umwaka. Hasigaye iminsi 89 ngo uyu mwaka ugere ku musozo.
Ibi ni bimwe mu byaranze uyu munsi mu mateka
1990: Repubulika Iharanira Demokarasi y’u Budage yakuweho ihinduka Repubulika y’Abaturage y’u Budage, uwo munsi unahindurwa uw’ubumwe bw’icyo gihugu.
1993: Abasirikare 18 ba Amerika n’abanya-Somalia barenga 350 barapfuye, ubwo habagaho igikorwa cyo kugerageza gufata umuyobozi w’umutwe witwaje intwaro i Mogadishu.
2008: (…)

2008: George W. Bush wayoboraga Amerika yasinye itegeko ryiswe Emergency Economic Stabilization Act, ryari rigamije guhosha ihungabana ry’ubukungu ryashegeshe icyo gihugu muri uwo mwaka.

2013: Abimukira 360 bapfiriye mu mpanuka y’ubwato bwarohamye hafi y’ikirwa cya Lampedusa mu Butaliyani.

Mu muziki

2000: Mark Chapman wari warafungiwe kwica umuhanzi John Lennon mu 1981, yangiwe kuva muri gereza by’agateganyo nyuma yo gufungwa imyaka 20, ndetse amaze gufatirwa uwo mwanzuro inshuro 14 kugeza ubu.

Abavutse

1981: Havutse Zlatan Ibrahimović, Umunya-Suède wubatse izina mu bakina bataha izamu mu makipe atandukanye nka Barcelone, Paris Saint-Germain, Manchester United na AC Milan.

1988: Havutse ASAP Rocky, umuraperi n’umwanditsi w’indirimbo w’Umunyamerika akanaba umugabo wa Rihanna bafitanye abana batatu.

Abapfuye

1999: Akio Morita, umushabitsi w’Umutaliyani uri mu bashinze muyapani Sony.

2024: Michel Blanc, umukinnyi wa filimi w’Umufaransa.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *