Papa Leo XIV Asaba Kubaha Ubuzima Ku Ngingo Zose: Impaka ku Gukuramo Inda
2 mins read

Papa Leo XIV Asaba Kubaha Ubuzima Ku Ngingo Zose: Impaka ku Gukuramo Inda

Papa Leo XIV yinjiye mu mpaka ziri mu bayoboke ba Kiliziya Gatolika muri Amerika ku gukuramo inda, ashimangira ko kubaha ubuzima ari ihame rikwiye kubahirizwa ku ngingo zose mu nyigisho za Kiliziya Gatolika. Ni ubwa mbere Papa Leo XIV yari agize icyo avugira mu ruhame ku bijyanye no gukuramo inda, kuva yatorwa, nyuma yo kunenga igihembo cyashakaga guhabwa Senateri Dick Durbin ushyigikira gukuramo inda.

Kubivugaho kwe byashingiye ku mpaka zadutse mu bayoboke ba Kiliziya, by’umwihariko abo muri Leta ya Chicago, Papa avukamo. Izi mpaka zashyamiranyije abayoboke ubwo Cardinal Blase Cupich, Musenyeri wa Chicago, yashakaga guha igihembo Senateri Dick Durbin wo muri Leta ya Illinois kubera uruhare rwe mu kurengera uburenganzira bw’abana bakomoka ku bimukira batagira ibyangombwa.

Icyakuruye impaka kuri icyo gihembo ni uko Senateri Durbin, nubwo azwi nk’impirimbanyi mu kurengera abana b’abimukira, anashyigikira gukuramo inda, ibintu benshi mu bayoboke ba Kiliziya babona ko bihabanye n’inyigisho za Kiliziya.

Nk’uko byatangajwe na ABC News, Papa Leo XIV yabajijwe uko abona uko guha Durbin igihembo, asubiza ko kubaha ubuzima mu kwemera kwa Kiliziya Gatolika atari ibintu bigomba kugabanywa.

“Niba umuntu avuga ko adashyigikira gukuramo inda ariko agashyigikira igihano cy’urupfu, ubwo twavuga ko yubaha ubuzima? Cyangwa niba bafata abimukira nabi, twavuga ko bubaha ubuzima?” Papa Leo XIV.

Ibi byagaragaje ko Papa Leo XIV adashyigikiye ko Senateri Dick Durbin ahabwa icyo gihembo, kuko nubwo yaharaniriye uburenganzira bw’abimukira, ashyigikira gukuramo inda Kiliziya ifata nk’icyaha. Papa Leo XIV yongeyeho ko nubwo adafite amakuru yose kuri Senateri Durbin, guha umuntu icyo gihembo byagakwiye kubanza kugenzurwa neza.

Kiliziya Gatolika isanzwe idashyigikira gukuramo inda ndetse ihora igaragaza ko igihano cy’urupfu kidakwiriye gutangwa. Na none, ku bijyanye n’abimukira, Kiliziya ishingira ku nyigisho za Bibiliya zivuga “guha ikaze abanyamahanga”, isaba ko bafatwa neza.

Umushumba wa Kiliziya ntiyemera ibyo gukuraamo inda

Papa yavuze ko inyigisho za Kiliziya zisobanutse ku ngingo zitandukanye z’imibereho, ariko ashimangira ko nta muntu ugira ibisubizo ku bibazo byose, ari yo mpamvu abantu bakwiye kubiganiraho bashaka uko byakemuka mu buryo bw’ineza.

Nyuma yo kumva ibitekerezo bya Papa Leo XIV, Senateri Dick Durbin yatangaje ko atagikeneye icyo gihembo, avuga ko ashimira abashakaga kumwubaha ariko agahitamo kugihagarika.

Ibi bisobanuro bya Papa Leo XIV byashimangiye ko kubaha ubuzima mu nyigisho za Kiliziya Gatolika bidakwiye kugarukira ku ngingo imwe ngo izindi zisigare, ahubwo bikwiye kwubahirizwa mu nzego zose z’imibereho y’abantu.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *