“Imbuto mwera nizo zikwiye kugaragaza ko mukunda Bikira Mariya” Nyiricyubahiro Musenyeri Balthazar Ntivuguruzwa
Nyiricyubahiro Musenyeri Balthazar Ntivuguruzwa akaba Umwepiskopi wa Diyosezi ya Kabgayi, yabwiye abanyeshuri biga mu Ishuri ryisumbuye rya ETG Gitumba rifite icyiciro rusange gusa kigamo abanyeshuri bagera kuri 400 ko kuvuga ko bakunda Bikira Mariya bigomba kugaragazwa n’imbuto bera.
Yabigarutseho ku wa Gatandatu tariki ya 14 Gashyantare 2026, ubwo hahimbazwaga Umunsi Mukuru wa Bikira Mariya Nyina wa Jambo iri shuri ryaragijwe.
Ni ibirori byabimburiwe n’Igitambo cya Misa cyatuwe n’Umushumba wa Diyosezi ya Kabgayi ari kumwe na bamwe mubasaseridoti b’iyi Diyosezi
Musenyeri Ntvuguruzwa yabwiye abarererwa mu ishuri rya ETG Gitumba ko imbuto ziva ku kumva ubutumwa bwa Bikira Mariya zigomba kugaragazwa n’ibyo bakora.
Ati: “Mugomba kuba intangarugero ku buryo umuntu wese ababona akavuga ati ‘bariya ni abana b’Imana’. Isengesho ryanyu rigomba kubyara imbuto z’urukundo n’impuhwe.”
Musenyeri Ntivuguruzwa yasobanuye ko Bikira Mariya asaba abantu gusenga, ariko bitari ukwiyerekana gusa, ahubwo babigiriye urukundo bamukunda.
Yagize ati “Bikiramariya asaba abantu kwirinda ubwibone no kwishyira hejuru abakangurira kwirinda ubwibone kuko Imana irwanya abibone ikagaragariza ubuntu bwayo abiyoroshya. Mukundane nk’uko Yezu Kristu yabakunze, ahari urwango Imana ntihaba.”
Umunyeshuri wiga mu mwaka wa gatatu muri iri shuri witwa Evode Dushimimana mu mwanya w’abandi banyeshuri yashimiye umwepiskopi ku bw’impanuro nziza abahaye ndetse avuga ko izo mpanuro zije ziyongera kuzo abarezi babo babaha.
Yagize ati “ Tugomba kugerageza gukora icyo Imana udushakaho ndetse ntitugomba kwibagirwa n’umubyeyi wacu Bikira Mariya kuko tumwiyambaza akadufasha no mu masomo yacu”.
Kimwe na Melody Kelia uvuga ko umubyeyi Bikira Mariya waragijwe ishuri ryabo, abafasha mu buzima bwabo bwa buri munsi, kandi ko batazahwema kumwiyambaza.
Ati “Tubifashijwemo n’abarezi bacu tuzakomeza gukora ibikorwa by’urukundo n’impuhwe kugira ngo turusheho kunoza umubano wacu n’umubyeyi Bikira Mariya kuko uko tumwiyambaje aratwumva.”
Nk’uko bisanzwe iteka uyu munsi mukuru wa a Bikira Mariya Nyina wa jambo waragijwe ishuri rya ETG Gitumba, wizihizwa tariki ya 14 Gashyantare buri mwaka.
