TOP 7 Gospel Songs of The Week: Indirimbo nshya ziri guhembura imitima ya benshi
1 min read

TOP 7 Gospel Songs of The Week: Indirimbo nshya ziri guhembura imitima ya benshi

Muri iki cyumweru, abakunzi b’umuziki wo kuramya no guhimbaza Imana bongeye guhabwa indirimbo nshya zifite ubutumwa bwubaka no guhumuriza imitima. Gospel Today yakusanyije indirimbo 7 ziyoboye izindi mu zashyizwe hanze vuba, zigaragara mu ndirimbo zikunzwe kandi ziri gufasha benshi kwegera Imana no kuyishimira.

TOP 7 Gospel Songs of The Week yacu yuyu munsi igizwe nindirimbo zikurikirana muburyo bukurikira:

1. Tamu Ben ft Chance

Iyi ndirimbo irimo ubutumwa bwo gushimira Imana no kuyigirira icyizere mu bihe byose. Aba bahanzi bashyize hamwe mu guha abantu indirimbo ishima ineza y’Imana n’uburinzi bwayo.

2. Nahisemo Yesu – Shiloh Choir

Korali Shiloh ivuga ku guhitamo Kristo nk’umucunguzi, ikerekana ko kumwizera bitera amahoro n’isezerano ry’ubuzima bushya. Ni indirimbo ifasha abakristo kongera kwiyegurira Imana.

3. Umuhamagaro – Hoziana Choir

Hoziana Choir iributsa abantu ko gukorera Imana ari umuhamagaro w’ingenzi kandi udasubirwaho. Indirimbo ishimangira ko umuntu wese afite uruhare mu bushake bw’Imana.

4. Ndagukunda Rukundo – Drups Band & Victors Band // Nikokeza Alice ft Levis Kamana

Ni ihuriro ry’abahanzi ryerekana urukundo Imana ifitiye abantu n’uburyo umuntu yagaruka kuyishimira. Indirimbo yuzuye umutuzo n’amagambo yo gushima.

5. Mbega Urukundo – El Bethel Choir (ADEPR Kacyiru)

El Bethel Choir yibanda ku musaraba wa Kristo n’agakiza yahesheje abantu. Indirimbo ivuga uko umuntu yakijijwe icyaha n’urukundo rutagereranywa rwa Yesu.

6. Ijambo – La Source Choir

La Source Choir yibanda ku ijambo ry’Imana nk’umurongo uyobora ubuzima bw’umwizera. Ni indirimbo itera abantu gukomeza kwizera no kubaho bayobowe n’ijambo ry’Imana.

7. Byabaye Bishya – Euphta N

Euphta N aririmba ubuzima bushya umuntu abonera muri Kristo, aho amateka yashize asimburwa n’amahoro n’umucyo w’Imana. Ni indirimbo y’ibyiringiro no guhinduka.


Izi ndirimbo uko ari indwi zikomeje guha benshi ihumure, kuvugururwa no kuryoherwa no kuramya Imana, zigaragaza uburyo Gospel nyarwanda ikomeje gutera imbere mu butumwa no mu majwi mashya.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *