
Nyuma ya Album nshya yise Hobe, Israel Mbonyi ari gukoza ibiganza ku gihembo cy’umuramyi mwiza muri Africa
Israel Mbonyi mu nzira yo kuba umuhanzi wa mbere w’umwaka muri Afurika – Praise Achievement Awards 2025Umuhanzi w’indirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana, Israel Mbonyi, ukomoka mu Rwanda, yongeye kwandika izina rye mu mateka ya muzika ya Gospel muri Afurika, nyuma yo kugaragazwa mu cyiciro cy’abahataniye igihembo cy’umuhanzi w’umwaka wa Afurika muri Praise Achievement Awards 2025.
Ni inshuro ya kane ibi bihembo bitangwa, bigamije guha ishimwe abaririmbyi bafite uruhare rukomeye mu gukwirakwiza ubutumwa bwiza binyuze mu ndirimbo.Israel Mbonyi ni we munyarwanda wenyine uri kuri uru rutonde, akaba ahanganye n’abaririmbyi bakomeye bo mu bihugu bitandukanye nka Mercy Chinwo, Moses Bliss, Dunsin Oyekan, Ebuka Songs, Ethel Ahura, Tim Godfrey, Theophilus Sunday, na Kaestrings bose bo muri Nigeria; Ntokozo Mbambo, HLE,na Xolly Mncwango bo muri Afurika y’Epfo; Joel Lwaga na Evelyn Wanjiru bo muri Kenya; ndetse na The Unveiled bo muri Zimbabwe.

Abaramyi bakomeye muri Afurika bahataniye igihembo cy’umwaka.
Icyo bitandukaniyeho ni uko Israel Mbonyi amaze imyaka akora umuziki uha agaciro ubutumwa bw’ukuri bwa Gikristo, mu rurimi rw’Ikinyarwanda ariko ukagera no ku rwego mpuzamahanga. Indirimbo ze nka Nina Siri, Icyambu, Umusirikare, na Ndashima zagiye zigaragaza ubuhanga bwe mu guhuza ubutumwa, indirimbo ni jambo ry’Imana.Abaramyi bose bari kuri uru rutonde ni izina rikomeye muri Afurika.
Israel Mbonyi umwe mu bafite ibihembo byinshi mu Rwanda Ari gukoza intoki ku gihembo gikomeye muri Africa.

Mercy Chinwo na Dunsin Oyekan bazwi mu gutanga indirimbo zifasha abantu cyane Moses Bliss na Ebuka Songs bakamenyekana mu ndirimbo zidasanzwe zikunzwe mu bihe by’amasengesho . Mu gihe Ntokozo Mbambo na HLE bakomeje guhesha ishema Afurika y’Epfo mu muziki wa Gospel, Joel Lwaga na Evelyn Wanjiru bo muri Kenya na bo bakomeje kwagura imbibi z’ubutumwa bwiza.
Kuba Israel Mbonyi yageze muri iki cyiciro ni ikimenyetso cy’uko umuziki wa Gospel wo mu Rwanda ugeze ku rwego rwiza. kandi ukomeje guhagararira neza igihugu n’akarere k’Afurika y’Iburasirazuba. Ni intambwe ikomeye yerekana ko ubutumwa bwe burenga imbibi, bugafasha ibihugu byinshi kumva ijwi ry’ububyutse bw’ukuri.

Abanyarwanda n’abakunzi ba Gospel muri rusange barasabwa gutora banyuze kuri *844*180# bashyiramo Nominee ID AYA, kugira ngo bashyigikire Israel Mbonyi mu rugendo rwo kuba Umuhanzi w’Umwaka muri Afurika Praise Achievement Awards 2025. Ni amahirwe yo kwerekana ko u Rwanda rufite impano zifite ubutumwa bukora ku mitima, kandi bushobora guhindura isi.