Jesca Mucyowera ufite igitaramo gikomeye yatangaje ko yifuza gukorana indirimbo na Sinach, umwe mu bahanzi bakomeye ku Isi
2 mins read

Jesca Mucyowera ufite igitaramo gikomeye yatangaje ko yifuza gukorana indirimbo na Sinach, umwe mu bahanzi bakomeye ku Isi

Mu gihe umuziki wa Gospel nyarwanda ukomeje gutera imbere no kwinjira ku rwego mpuzamahanga, umuhanzikazi Jesca Mucyowera yatangaje icyifuzo gikomeye afite cyo gukorana indirimbo na Sinach, icyamamare mu muziki wa Gospel wo muri Nigeria. Uyu mushinga avuga ko ari umwe mu byo ahora asengera, kuko yumva gukorana na Sinach byaba intambwe ikomeye mu gukomeza kugeza ubutumwa bwe kure.

Jesca ari mu myiteguro y’igitaramo gikomeye “Restoring Worship Experience” kizabera Camp Kigali tariki ya 2 Ugushyingo 2025, azafatanya na True Promises Ministries na Alarm Ministries. Amatike y’igitaramo aboneka kuri www.mucyowera.rw cyangwa ugakanda *662*104#.

Yavuze ko iki gitaramo kizaba igihe cyo gusubizwamo imbaraga mu kuramya no guhimbaza Imana. Ati: “Ni amahirwe yo kubona Imana ikora ibitangaza. Ndizera ko uwo munsi hazaba ibikorwa bikomeye by’Umwuka.”

Uyu muhanzikazi w’umwanditsi w’indirimbo nyinshi, harimo “Shimwa” ya Injili Bora, yavuze ko intego ye mu muziki ari uguhimbaza Imana no kwagura ubwami bwayo.

Mu kiganiro na InyaRwanda, Jesca yavuze ko yigiye byinshi kuri Sinach, cyane ku myitwarire ye yo ku rubyiniro no ku kuntu yitwara mu muziki w’iyobokamana. Ati: “Sinach ni intangarugero mu kwitwara neza no gukoresha impano mu cyubahiro. Ni byo bituma nifuza gukorana nawe cyane.”

Gukorana n’umuhanzi ukomeye nka Sinach byafasha Jesca kwagura isoko ry’umuziki we, kumenyekana mu bindi bihugu, no kongera icyizere mu ruganda rwa Gospel.

Sinach, amazina ye nyayo ni Osinachi Kalu Okoro Egbu, ni umwe mu bahanzi bakomeye muri Afrika mu muziki wa Gospel. Yanditse indirimbo zirenga 200 zirimo “Way Maker”, “I Know Who I Am” na “Great Are You Lord”, zamamaye ku rwego mpuzamahanga.

Yatangiye kuririmba akiri muto mu itorero Christ Embassy Church rya Pastor Chris Oyakhilome, ari naho yakuze nk’umuyobozi w’itsinda ryo kuramya.

Yamaze guhabwa ibihembo byinshi birimo AFRIMMA, Love World Awards na African Entertainment Awards USA. Sinach afatwa nk’umwe mu bahanzi b’imbere mu muziki wa Gospel ku isi, akaba yararirimbiye mu bihugu bitandukanye birimo Amerika, Kenya, Ghana na Uganda.

Jesca Mucyowera yizeye ko Imana izamufasha kugera ku nzozi zo gukorana indirimbo na Sinach, kandi ngo icyo gihe kizaba ikimenyetso cy’uko umuhanzi nyarwanda ashobora kugera ku rwego mpuzamahanga mu gukoresha impano ye mu kuramya Imana.

Jesca Mucyowera yavuze indoto ze zo kugeza umuziki we ku rwego mpuzamahanga

Sinach ari mubahanzi ba Gospel bakomeye cyane ku Isi

Mucyowera Jesca akomeje imyiteguro y’igitaramo cye cya mbere

REBA INDIRIMBO “I KNOW WHO I AM” YA SINACH

REBA INDIRIMBO “ADONAI” YA JESCA MUCYOWERA

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *