Gentil Iranzi yasohoye indirimbo nshya yise “Mbese Bo?” igaragaza isoko nyakuri y’amahoro muri Yesu
2 mins read

Gentil Iranzi yasohoye indirimbo nshya yise “Mbese Bo?” igaragaza isoko nyakuri y’amahoro muri Yesu

Umuramyi Gentil Iranzi, umwe mu rubyiruko rukomeje kuzamuka neza mu muziki wa gospel mu Rwanda, yashyize hanze indirimbo ye nshya yise “Mbese Bo?” igaruka ku butumwa bukomeye bwo kwibaza aho abantu bakura amahoro nyakuri muri iyi si yuzuyemo amagorwa n’amakuba.

Mu ndirimbo ye, Gentil Iranzi yibaza ati: “Mbese bo bakurahe amahoro, ko no mu bibazo bakomera mu maso yabo hakamera nk’urutare?” akomeza agaragaza ko amahoro nyakuri atabonerwa mu bintu byo kuri iyi si, ahubwo aboneka mu kwizera izina ry’Umwami Yesu Kristo. Aho aririmba ati: “Nibyo bafite amahoro kuko bafite isoko muri Yesu, Ntakindi cyaha umutima amahoro, uretse kwizera izina rimwe ry’Umwami Yesu.”

Gentil Iranzi avuga ko iyi ndirimbo ari ubutumwa bwihariye yageneye buri wese ufite inyota y’amahoro n’ibyishimo nyakuri, cyane cyane muri ibi bihe isi yuzuyemo akajagari, intambara n’amakimbirane. Yagize ati:

“Hari abantu benshi batakaza amahoro bitewe n’ibibazo bahura nabyo. Ariko iyo umuntu afite Kristo mu mutima, agira amahoro atarondoreka n’ubwo yaba ari mu makuba. Iyo ndirimbo ni ubutumwa bwo kwibutsa abantu ko amahoro nyakuri ari muri Yesu gusa.”

Gentil Iranzi yongeraho ko yanditse iyi ndirimbo ubwo yarimo asengera ku buzima bw’abantu benshi bababazwa n’ibigeragezo ariko bagakomeza kugira umutima utuje. Avuga ko yahise abona ko amahoro nyayo ava gusa ku Mana, ari na byo byamuhaye imbaraga zo kuyandika no kuyisohora.

Uyu muramyi ukiri muto ariko ufite impano ikomeye, avuga ko gukorera Imana ari intego y’ubuzima bwe. Ubu ni umunyeshuri muri kaminuza, ariko akomeza gushyira imbere umurimo w’Imana binyuze mu ndirimbo ze.

Indirimbo “Mbese Bo?” yamaze gusohoka ku mbuga zose nka YouTube, Spotify nizindi. Gentil Iranzi yasabye abakunzi b’indirimbo ziramya Imana kuyumva no gusangiza abandi, kugira ngo ubutumwa bwiza bukomeze gusakara mu mitima y’abantu.

“Iyi ndirimbo ni nk’isengesho n’ubutumwa butanga icyizere. Ndashaka ko buri wese uyumva yibaza aho akura amahoro, maze amenye ko igisubizo kiri muri Yesu.” — Gentil Iranzi.

Gentil Iranzi umuramyi ukiri muto ariko ufite impano ikomeye

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *