
Rodrygo yagize icyo avuga ku kuba ari kwirengagizwa na Real Madrid
Rutahizamu w’ikipe ya Real Madrid , Rodrygo Silva de Goes yagize icyo avuga nyuma y’igihe kirekire acecetse kandi atifashishwa mu kibuga n’umutoza mushya wa Real Madrid Xabi Alonso aho yagaragaje ko we iminota yose yahabwa yiteguye gufasha ikipe.
Ibi yabitangaje mu kiganiro yatangarije byinshi ku byo abantu bibazaga haba ku buryo yakiriye kudahabwa umwanya na Xabi Alonso, gukinishwa ku mwanya adakunda ndetse no kutitwara neza muri rusange kwa Real Madrid.
Rodrygo yagize Ati: “Muri Real Madrid, iyo ubanje mu kibuga ugomba gutanga 100% by’ubushobozi bwawe , ariko n’iyo winjiye usimbuye, ni kimwe. N’iyo nkinnye iminota 20, ngerageza gutanga byose muri iyo minota Ibyo bifasha isura yanjye n’iy’ikipe. Ngerageza gukoresha neza buri munota.”
Uyu musore ukomoka mu gihugu cya Brazil yakomeje avuga ku buryo yakomerewe n’ubuzima mu mwaka yshize w’imkino gusa ahamya ko Carlo Ancelotti yamufashije gutuza no kwigarurira ikizere.
Yagaize Ati: “Umwaka ushize w’imikino warankomereye cyane ndetse namaze igihe kirekire nta muntu mvugana nawe. Nta muntu n’umwe wari uzi ibyo nanyuragamo… byari ibihe bikomeye cyane. Sinari meze neza, haba ku mubiri cyangwa mu mutwe. Byari bimbangamiye cyane… Ancelotti yaramfashije cyane, yabonaga buri munsi ko ntameze neza, ko ntari niteguye gukina, ko ntashoboraga gufasha ikipe.”
Rodrygo watekerejweho n’ikipe ya Arsenal muri iri soko ry’igura n’igurisha riheruka, yanijeje abafana ko hagiye gukurikiraho ibihe byiza muri iyi kipe, “Ibintu byabaye ku mukino wa Atlético de Madrid(batsinzwe ibitego 5-2) ntabwo bizongera kubaho. Wari umunsi mubi cyane.”
Avuga ku mukino uzabahuza na Barcelona, “Tugomba gutsinda Barcelona muri El Clásico, mu mwaka ushize w’imikino dukina na Barcelona byari bibi cyane kuri twe , ibi ntibigomba kuba ukundi, tuzaba turi mu rugo i Bernabéu ubwo rero tugomba kugaragaza abo turibo.”
Kuri Xabi Alonso, Rodrygo yagize Ati: “Igihe Xabi Alonso yageraga hano, yarampamagaye turaganira arambwira ati: ‘nzi neza ko ukunda gukina ibumoso, ariko nzanagukenera no mu yindi myanya.’ Nanjye namubwiye ko ntacyo bitwaye aho wankinisha hose kandi ndihano gufasha ikipe.”