Jamaica: Unity Singers Bafite Akanyamuneza Nyuma Yo Gutoranywa mu Bihembo bya “Sterling Gospel Music Awards”
1 min read

Jamaica: Unity Singers Bafite Akanyamuneza Nyuma Yo Gutoranywa mu Bihembo bya “Sterling Gospel Music Awards”

Itsinda ry’abaririmbyi baririmba indirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana “Unity Singers, rimaze imyaka 18 ritangaza ubutumwa bwiza mu ndirimbo, ryishimiye kuba ryatoranyijwe bwa kabiri mu cyiciro cy’Itsinda ryiza ry’Umwaka mu bihembo bya Sterling Gospel Music Awards 2025.

Shane Haslam, umuyobozi wa Unity Singers Ministry, yabwiye Ikinyamakuru Observer Online ko gutoranywa muri iki gihembo byerekana ko umurimo wabo ukomeje kugira uruhare rukomeye mu iyogezabutumwa.

Ati:  “Kuba twatoranyijwe ku nshuro ya kabiri ni ishema rikomeye. Twari twatowe muri 2022, kandi nubwo twatsinda cyangwa tutatsinda, iyi ‘nomination’ itwibutsa ko tugomba gukomeza umurimo Imana yaduhamagariye,” Haslam yabwiye Observer Online.

Unity Singers, igizwe n’abanyamuryango baturuka mu madini atandukanye, imaze imyaka 18 ivuga ubutumwa mu gihugu hose no hanze ya Jamaica. Yigeze kuririmba mu birori bikomeye by’igihugu, ibitaramo by’abahanzi nka Kevin Downswell, Jermaine Edwards, Rhoda Isabella na Marion Hall, ndetse yegukana ibihembo bitandukanye birimo nka: Itsinda ryiza ry’Umwaka muri Love Gospel Station yo muri New York mu 2014, 2015 na 2016.

Kuva yatangira mu 2005, iri tsinda rimaze gushyira hanze indirimbo ndende zirindwi zigezweho nka Usher in Your Presence, The Name of Jesus, na Redeem Praise Medley ari na yo nshya yabo ya vuba.

Unity Singers ihanganye n’amatsinda nka Levy’s Heritage, Genesis Praise Squad, HUMBLE, na Gilead Collective mu cyiciro cy’Itsinda ry’umwaka.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *