Umuramyi Alex Nkomezi akomeje kugirira ibihe byiza muri Canada
1 min read

Umuramyi Alex Nkomezi akomeje kugirira ibihe byiza muri Canada

Nkomezi Alexis, umwe mu baramyi b’abanyempano bakorera Imana mu buryo bwiza, akomeje urugendo rwo kwamamaza Yesu aho ubu ari gutegura igitaramo gikomeye kizabera muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, mu mujyi wa Dallas, ku wa 25 Ukwakira 2025.

Iki gitaramo cyiswe “Live Recording Evening Dallas” kizamurikirwamo indirimbo nshya, kikazabera muri Impact Mission Church/Dallas, kikazatangira saa kumi z’umugoroba (4PM).

Dallas yitegura kwakira umuramyi Nkomezi Alexis mu gitaramo cya “Live Recording Evening”

Nkomezi Alexis, asanzwe aba muri Canada, ni umuramyi n’umwanditsi w’indirimbo zifite ubutumwa bwubaka imitima ya benshi, kandi akoresha uburyo bugezweho bwo gufata amashusho no gutunganya amajwi mu buryo bw’umwimerere.

Ni umwe mu baramyi bamenyekanye kera cyane kubera uhereye muri Gisubizo ministry no kumbuga nkoranyambaga nka: YouTube, Apple Music na Amazon Music, aho akomeza gutangaza ubutumwa bwiza. Mu minsi ishize Nkomezi Alexis yagaragaye mu bitaramo bikomeye yahuriyemo na Papi Clever & Dorcas muri Canada, aho bagiranye ibihe byiza cyane.

Alex Nkomezi uherutse kugirana ibihe byiza cyane na Papi & Dorcas agiye guhembura abana b’Imana mu gitaramo kidasanzwe

Alex Nkomezi umaze gukora album zitandakanye indirimbo ze zose zagiye zikundwa kurugero rwo hejuru indirimbo nka Goligota, Amaraso yakoranye na Gisubizo Ministry, (EP ya 2024), “Mungu Mwenye Nguvu”, “Mana Uri Mwiza”, yitwa “UR’UWERA.

Igitaramo cya Dallas kizaba ari amahirwe akomeye yo kumva no kureba umurimo Imana ikorera muri Nkomezi Alexis. Biteganyijwe ko muri iki gitaramo hazakorerwamo indirimbo nshya mu buryo bwa “Live Recording”.

Ubwiza bw’Imana muri Dallas: Nkomezi Alexis yateguye igitaramo gikomeye

Ubutumwa bwiza bwa Yesu buzakomeza kumvikana mu mu ndirimbo za Nkomezi Alexis

Nkomezi Alexis akomeje gusaba abantu bose kwitegura iki gitaramo gikomeye kizaba umwanya wo guhemburwa no gusubizwamo imbaraga “Live Recording Evening Dallas” gitangira kuri uyu wa 25 Ukwakira 2025.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *