
Ubuyobozi bwa Yanga bwagize icyo buvuga kuri rutahizamu wayo wavugwagaho guhagarikwa
Ikipe ya Young Africans yemeje amakuru y’ibaruwa ishyirahamwe rya ruhago muri Tanzaniya ryanditse risaba iperereza kuri rutahizamu w’iyi kipe Jeannine Mukandayisenga ‘Kaboyi’ rigamije kureba n’iba atari umugabo.
Ibi Young Africans yabitangaje ibinyujije ku muvugizi wayo Ali Kamwe, aho yagaragaje ko iri perereza ryasabwe n’amakipe asanzwe akina shampiyona y’icyiciro cya mbere muri Tanzaniya mu mupira w’abagore.
Ali Kamwe yagize Ati: “Yego ni ukuri twakiriye ibaruwa ivuye muri federasiyo(TFF) itubwira ko hari amakipe yanditse asaba ko hakorwa igenzura kuri rutahizamu wacu, Jeannine Mukandayisenga, ngo harebwe ko atari umuhungu.”
Umuvugizi wa Yang yakomeje agaragaza ko hagiye gukorwa inama mu rwego rwo gufata umwanzuro wa nyuma kuri ibi, Ati: “Nyuma yo kwakira iyi baruwa ubuyobozi bwa Yanga buricara burebe icyo bukora bubone kugira umwanzuro bugifataho.”
Kaboyi yageze muri Rayon Sports Women mu mwaka wa shampiyona wa 2023, asinya amasezerano y’imyaka ibiri. Yari asigaranye amezi arindwi muri iyo kipe ifite igikombe cya shampiyona giheruka, ubwo yemerewaga kuyisohokamo nyuma yo kwishyura $3,000 kugira ngo agure amasezerano ye, maze yerekeza muri Tanzania akinira Yanga Princess ishaka guhigika Simba Queens mu ruhando rw’umupira w’amaguru w’abagore muri icyo gihugu.
Uyu mukinnyi yari yaturutse mu ikipe ya Inyemera WFC, aho yari yasinye amasezerano y’imyaka ibiri mbere yo kwerekeza muri Rayon Sports.
Kaboyi yafashije Rayon Sports Women kwegukana igikombe cya Shampiyona y’Icyiciro cya Mbere mu mwaka ushize wa 2024 , ku nshuro ya mbere kuva yazamuka ivuye mu cyiciro cya kabiri.