
Impamvu Adrian Misigaro yatumiwe mu gitaramo Yebo Concert cya Vestine na Dorcas
Adrien Misigaro agiye kuririmba muri “YEBO CONCERT” ya Vestine & Dorcas i Vancouver. Mu kwezi kwa Ukwakira 2025, abahanzi Bakundwa muri diaspora no mu Rwanda Dorcas & Vestine bateguye igitaramo cy’akataraboneka cyitwa “YEBO Concert” kizabera i Vancouver muri Canada. Iki gitaramo giteganyijwe kuba ku wa 18 Ukwakira 2025, kikazahuza abantu batandukanye baba muri diaspora nyarwanda, mu ntego y’ububyutse no gushima Imana.

Adrien Misigaro ategerejwe muri Yebo Live Concert
Nkuko byatangajwe na MIE byemejwe ko Adrien Misigaro, umuramyi muri muzika yo kuramya no guhimbaza Imana, ari we uzaba ariwe mushyitsi uzafatanya na Vestine na Dorcas muri iki gitaramo. Inkuru yashimishije cyane abakunzi b’ibihangano by’aba bahanzi batatu Dorcas, Vestine na Adrien kuko bose bazwiho indirimbo nziza, zirimo ubutumwa bwubaka imitima ya benshi.Impamvu nyamukuru yo gutoranya Adrien Misigaro muri iki gitaramo iragaragara mu ruhare rukomeye afite mu kuzamura gospel mu Rwanda no mu mahanga.
Misigaro, ubusanzwe uba muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, azwiho kuririmba indirimbo zifasha abantu kongera kwizera Imana ndetse no kwibutsa abantu ko twababariwe nk’uko bigaragara mu ndirimbo ze nka “Ntacyo Nzaba”, “Nyibutsa”, na “Twarahuye”.Kuba Dorcas & Vestine bahitamo Adrien Misigaro nk’undi muhanzi ubafasha muri “YEBO Concert”, byerekana ko hari ubumwe no gushyigikirana kw’abaramyi ndetse n’icyerekezo cyo gihuza abantu kuva mu bihugu bitandukanye.Adrien Misigaro, ufite imyaka irenga icumi akora umuziki wo kuramya, asanzwe afasha urubyiruko binyuze mu muryango Melody of New Hope (MNH), ufasha cyane cyane abana n’imiryango yahuye n’ibibazo by’intambara n’ubukene.

Kuba yaremeye gufatanua na Vestine na Dorcas muri iki gitaramo ni ikimenyetso cy’uko afite intego yo gukorera Imana no gushyigikira abakiri bato bamaze kwerekana impano ikomeye byumwihariko nkiri tsinda ryahamagariwe kwamamaza ubutumwa bwiza kugera ku mpera zisi.

Iki gitaramo kandi kiragaragara nk’indi nzira yo guhuza amahanga binyuze mu muziki wa gospel, aho ibihangano bizaririmbwa bizagaragaza impamvu nyamukuru yo kubaho hashingiwe ku jambo ry’Imana. Mu magambo ya bamwe mu bakunzi bamaze kubona itangazo ry’igitaramo, bahamya ko “Kubona Dorcas, Vestine na Adrien Misigaro nkabazataramira mwiki gitaramo bigaragaza ko “YEBO Concert”ishobora kuba kimwe mu bitaramo bizatanga ishusho nshya y’ububyutse muri diaspora nyarwanda muri Canada.