Louange & Leah: Itsinda rishya ry’umugabo n’umugore ryinjiye mu muziki wa Gospel
1 min read

Louange & Leah: Itsinda rishya ry’umugabo n’umugore ryinjiye mu muziki wa Gospel


Umuramyi Louange Mukunzi n’umugore we Leah Mukunzi batangije urugendo rushya mu muziki wa gospel binyuze mu ndirimbo yabo ya mbere “El-Shaddai” yibutsa abantu ko Imana ishobora byose, biyongera ku bandi bafatanya kuririmba ndetse banabana nk’umugabo n’umugore.

Umuramyi wamenyekanye mu muziki wo kuramya no guhimbaza Imana, Louange Mukunzi, akaba n’umuyobozi w’itsinda Kingdom Elevation, yatangiye kuririmbana n’umugore we Leah Mukunzi, aho batangiye kuririmba nk’itsinda rishya bise Louange & Leah, bagatangirira ku ndirimbo yabo nshya yitwa “El-Shaddai.”

Iyi ndirimbo “El-Shaddai” ni indirimbo yuzuye ubutumwa bwo gushima no kwiyegurira Imana, bakaba barayanditse mu gihe cyihariye ubwo biteguraga kwibaruka umwana wabo wa kabiri. Mu buhamya bwabo, bavuga ko bibutse uburyo Imana yababereye umurinzi n’umutabazi mu bihe byose by’ubuzima bwabo.

Mu gusobanura izina ry’indirimbo, Louange yagize ati: “El-Shaddai”mu giheburayo bisobanura ‘Imana Ishoborabyose’ cyangwa ‘Imana yihagije muri byose’. Ibi bisobanuro bifasha umukristo kumva ko Imana ari isoko y’imbaraga n’ukwizera mu bihe byose.”

Ubutumwa bw’iyi ndirimbo buhumuriza abantu bari mu bihe by’ihungabana, ababura icyizere n’abumva Imana itakibumva, bubibutsa ko Imana ihora ari “El-Shaddai”, idahinduka kandi ihagije muri byose.

Itsinda Louange & Leah ryiyongereye ku bandi baramyi baririmbana nk’abashakanye barimo James na Daniella, Papi Clever na Dorcas, Ben & Chance, Brian Blessed & Dinah Uwera, n’abandi bagenda bahuza impano zabo mu murimo wo kuramya no guhimbaza Imana.

Indirimbo “El-Shaddai” imaze kwakirwa neza n’abakunzi b’umuziki wa gospel kubera ubutumwa bwayo bwo kwiringira Imana mu bihe byose, no kuyishimira nk’ishobora byose mu mibereho y’umukristo.

Reba Indirimbo “EL-SHADDAI” Ya  Louange & Leah

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *