Umunsi nk’uyu mu mateka: Tariki ya 13 Ukwakira
Turi ku Itariki ya 13 Ukwakira 2025. Ni umunsi wa 286 mu minsi igize umwaka. Hasigaye iminsi 79 ngo uyu mwaka ugere ku musozo.
Ni umunsi mpuzamahanga wahariwe gukumira ibiza ku Isi.
I Burundi barizihiza ubuzima bwa Prince Louis Rwagasore ufatwa nk’uwaharaniye ubwigenge bw’icyo gihugu. Hashize imyaka 64 yishwe.
Ibi ni bimwe mu byaranze uyu munsi mu mateka
2020: Bwa mbere mu Rwanda byatangajwe ko hagiye gutangira ubuhinzi bw’urumogi hagamijwe gukoramo imiti. 1970: Fiji yinjiye mu (…)
Turi ku Itariki ya 13 Ukwakira 2025. Ni umunsi wa 286 mu minsi igize umwaka. Hasigaye iminsi 79 ngo uyu mwaka ugere ku musozo.
Ni umunsi mpuzamahanga wahariwe gukumira ibiza ku Isi.
I Burundi barizihiza ubuzima bwa Prince Louis Rwagasore ufatwa nk’uwaharaniye ubwigenge bw’icyo gihugu. Hashize imyaka 64 yishwe.
Ibi ni bimwe mu byaranze uyu munsi mu mateka
2020: Bwa mbere mu Rwanda byatangajwe ko hagiye gutangira ubuhinzi bw’urumogi hagamijwe gukoramo imiti.

1970: Fiji yinjiye mu Muryango w’Abibumbye.
1972: Indege ya Aeroflot Ilyushin Il-62 yakoreye impanuka mu Burusiya; abantu 176 bahasiga ubuzima.
2016: Maldives yatangaje ko yikuye mu muryango w’ibihugu bikoresha ururimi rw’Icyongereza, Commonwealth of Nations.
2019: Brigid Kosgei wo muri Kenya yashyizeho agahigo ko kwiruka Marathon mu gihe kingana na 2:14:04 i Chicago muri Amerika.
Mu muziki
2008: Nyuma y’igihe gito ashakanye na Jay-Z, Beyoncé yasohoye indirimbo yise “Single Ladies” ikundwa cyane ku Isi inegukana igihembo cya Grammy nk’indirimbo y’umwaka.

Abavutse
1978: Jermaine O’Neal, umukinnyi wa Basketball wo muri Leta Zunze Ubumwe z’Amerika.

1980: Havutse Ashanti wamenyekanye nk’umuririmbyi, umwanditsi w’indirimbo n’umukinnyi wa filimi.

Abapfuye
2012: Garry Collins umukinnyi wa filimi wari ufite inkomoko muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika.

2017: Albert Zafy wabaye perezida wa kane wa Madagascar.