Umunsi nk’uyu mu mateka: Tariki ya 2 Ukwakira
1 min read

Umunsi nk’uyu mu mateka: Tariki ya 2 Ukwakira

Turi ku wa 2 Ukwakira 2025. Ni umunsi wa 275 mu minsi igize umwaka. Hasigaye iminsi 90 ngo uyu mwaka ugere ku musozo.
Ni umunsi mpuzamahanga wo kuzirikana ibikorwa byo kwigaragambya mu mutuzo, mu rwego rwo kwizihiza ubuzima bwa Mahatma Gandhi wayitangije.
Ibi ni bimwe mu byaranze uyu munsi mu mateka
1990: Fred Gisa Rwigema wari umaze umunsi umwe atangije urugamba rwo kubohora igihugu, yarishwe.
1958: Guinea yabonye ubwigenge yigobotoye ubukoloni bw’u Bufaransa.
2007: Perezida wa (…)

2007: Perezida wa Koreya y’Epfo, Roh Moo-hyun, yagiye muri Koreya ya Ruguru ahura na Kim Jong, ibintu bidakunze kuba hagati y’ibyo bihugu byombi bihora birebana ay’ingwe.

2018: Jamal Khashoggi wari umunyamakuru wa Washington Post, yiciwe Istanbul muri Turikiya.

Mu muziki

2002: Umuririmbyi w’Umwongereza, Robbie Williams yakoze amateka yo kugirana amsezerano afite agaciro ka miliyoni 80 z’amapawundi n’ikigo cya EMI Records, aba uwa mbere ubigezeho mu Bwongereza.

Abavutse

1869: Havutse Mahatma Gandhi waharaniye ukwibohora k’u Buhinde bwari bukolonijwe n’u Bwongereza.

1991: Havutse Roberto Firmino, Umunya-Brésil wamenyekanye ubwo yakinaga mu basatira izamu muri Liverpool.

1992: Havutse Alisson Becker, Umunya-Brésil ukina mu izamu mu ikipe y’icyo gihugu no muri Liverpool mu Bwongereza.

Abapfuye

1988: Hapfuye Alec Issigonis, Umwongereza wahanze ubwoko bw’imodoka zizwi nka Mini.

2007: George Grizzard, umukinnyi wa filimi w’Umunyamerika.

2017: Tom Petty wamenyekanye mu njyana ya Rock n’umuririmbyi ku isonga muri Tom Petty and the Heartbreakers.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *