
Urukundo rwa Chris na Bella rutangiye kubyara imbuto z’ubutumwa bwiza
Chris na Bella batangije umurimo wo kuvuga ubutumwa bwiza binyuze mumashimwe. Ni inkuru y’ibyishimo ku bakundana n’abashakanye bifuza gukorera Imana.
Umuryango wa Chris na Bella, umuryango w’abanyarwanda baba muri diaspora, watangije ku mugaragaro umurimo w’Imana binyuze muri “Thanksgiving Service” yabereye i Brisbane muri Australia, tariki ya 26 Ukwakira 2025.

Gukorera Imana nk’abashakanye: inzira nshya y’ubutumwa bukiza
Chris, umaze igihe azwi nk’umugabo wanyuze benshi mu bitaramo bitandukanye byo guhimbaza Imana no kwidagadura, yigaruriye imitima y’abamukurikira kubera uburyo akunda umugore we Bella n’uko ahora amugaragariza urukundo ku mugaragaro. Ubu rero, urwo rukundo rwabo rwatangiye kubyara imbuto z’umurimo w’Imana, bakaba biyemeje gukorera Umwami nk’itsinda mw’ivugabutumwa.
Mu gikorwa cyabo cya mbere cyabereye muri Brisbane, bari kumwe n’abaramyi barimo Selah Worship Team, Abanazirii Ministry, Abayumbe, na Covenant Worship Team, Uwo munsi kandi watumiwemo Bishop Godwin Tuyishime nk’umuvugabutumwa mukuru w’ijambo ry’Imana. Ni igikorwa cyagaragaje ubusabane, urukundo, n’umunezero mwinshi hagati y’abanyarwanda baba mu mahanga.Ikiranga uyu muryango ni ubumwe n’urukundo byabo bihuriweho n’umwuka wo gufasha abandi kubona agaciro k’urugo rwubakiye mu Mana.
Ntibafata ivugabutumwa nk’akazi, ahubwo nk’uburyo bwo kugaragaza ineza y’Imana yabahuje, ndetse no kubwiriza abandi ko urugo rushobora kuba isoko y’ivugabutumwa rikomeye kurusha amagambo.Chris na Bella bakomeje gutangaza ko intego yabo ari ukubaka urugo ruhamye mu kwizera no kuba icyitegererezo mu rubyiruko rwo muri diaspora.

Uyu muryango umaze kwibaruka umwana umwe ukomeje ibihe byiza byo kugaragaza ineza y’Imana
Mu magambo yabo, bavuga ko bifuza gusiga umurage w’urukundo rufite ishingiro mu Mana, kandi bakabikora babinyujije mu bikorwa bifatika by’ivugabutumwa n’ubufasha mu buzima busanzwe.Iki gikorwa cyabo cyafashije benshi gusobanukirwa ko urukundo nyarwo ari kwigisha abantu kubaka urugo neza kandi ruvugira Imana.
Urukundo rw’ukuri rutuma abashakanye baba abavugabutumwa bintangarugero

Uru rugendo rwabo rushya rubaye ikimenyetso cy’uko Imana ishobora ubuzima busanzwe bukaba urubuga rwo kuyihimbaza no gukiza imitima ya benshi.