Ese haracyariho intumwa muri iki gihe? Bibiliya ivuga iki?
5 mins read

Ese haracyariho intumwa muri iki gihe? Bibiliya ivuga iki?

Kimwe mu bibazo bikomeye byagiye bivugwaho cyane mu iyobokamana ry’iki gihe ni ikibazo kibaza niba hakiriho intumwa muri iki gihe. Hari abavuga ko zikiriho, bashingiye ku murongo wo mu Befeso 4:8-12, bavuga ko ubutumwa bw’intumwa bugikora. Ariko iyo dusomye neza Bibiliya n’amateka, dusanga ko inshingano z’intumwa zari zihariye kandi zigarukira ku ishingwa rya Kiliziya.

Amatoranywa y’intumwa za mbere

Bibiliya yerekana ko Yesu/Yezu yagiraga abigishwa benshi, ariko muri bo, yahisemo cumi na babiri gusa ngo babe intumwa ze (Luka 6:13). Uko bukeye yahamagaraga abigishwa be, atoranyamo cumi na babiri, abo yise intumwa.” Uko guhitamo kw’intumwa ntikwari ku buryo butunguranye. Yesu ubwe yabatoranyije ku nshingano yihariye kandi abigisha ku giti cye kugira ngo babe abahamya b’ibyo yabayemo, urupfu rwe n’izuka rye.

Iyo usomye neza mu Ibyakozwe n’Intumwa, usanga Yesu yarabatoranyije ku nshingano yihariye kandi abigisha ku giti cye kugira ngo babe abahamya b’ibyo yabayemo, urupfu rwe n’izuka rye.

“Ni ngombwa rero ko mu bo twabanye igihe cyose Umwami Yesu yabaga muri twe, uhereye ku mubatizo wa Yohana kugeza ku munsi yazamuwe hagati yacu, habonekemo umwe mu bazatubera umuhamya w’izuka rye.” (Ibyakozwe n’Intumwa 1:21-22)

Uyu murongo werekana ko kugira ngo umuntu abe intumwa, yagombaga kuba yarabonye Yezu/Yesu wazutse n’amaso ye bwite.

Pawulo Intumwa Yihariye

Intumwa Pawulo yari intumwa yihariye muri ayo mategeko, ariko na we yabonye Yesu wazutse (Ibyakozwe 9:3-6) kandi ko atatumwe n’abantu ahubwo yahawe ubutumwa n’Imana ubwayo (Abagalatiya 1:1).

“Igihe yari mu nzira, ageze hafi ya Damasiko, urumuri ruvuye mu ijuru ruramugota, agwa hasi maze yumva ijwi rimubwira riti: ‘Sawuli, Sawuli, urantotereza iki?…ariko haguruka winjire mu mujyi bakubwire icyo ugomba gukora.”

Impamvu ikomeye yerekana ko muri iki gihe nta ntumwa zikiriho, ni uko intumwa ubwazo zitigeze zisimbuza abandi mu nshingano zazo.

Nyuma y’uko intumwa za mbere zipfuye, ababakurikiriye ntibiswe izindi ntumwa, ahubwo bitwaga Ababyeyi b’intumwa (Apostolic Fathers). Abo bari abigishwa b’intumwa, ariko ntibigeze bitwa intumwa. Inshingano zabo zari izo kuyobora insengero no kurinda ukwizera kwari gutangiye guhangayikishwa n’ibinyoma.

Yohana, intumwa ya nyuma yabayeho, ntiyigeze ashyiraho umusimbura mu rwego rw’intumwa, ariko yari afite abigishwa nka Polikaripo na Ignace w’i Antiyokiya. Ababyeyi b’intumwa babayeho nyuma yabo, ntibigeze biyita intumwa. Abanditsi n’abigisha baje nyuma yabo kugira ngo barinde ukwizera no gushinga imiterere ya Kiliziya.

Niba ubwo butumwa bw’intumwa bwari bukwiye gukomeza, kuki abo bari hafi yabo batigeze biyita intumwa? Impamvu ni uko inshingano z’intumwa zari zihariye kandi zidasimbuzwa abandi.

Hari abavuga ko mu Befeso 4:11 havuga ko hakiriho intumwa muri iki gihe

“Kandi ni We wahanze bamwe kuba intumwa, abandi abahanuzi, abandi abavugabutumwa, abandi abapasiteri n’abigisha.”

Ariko uyu murongo ntiwerekana ko Kristo agikomeza gushyiraho intumwa muri iki gihe. Pawulo yavugaga ku mpano Kristu yahaye Kiliziya yose muri rusange, atari imirimo ikomeza iteka ryose.

Kiliziya ya mbere yari ikeneye intumwa kugira ngo ishingwe neza mu kwemera. Iyo umusingi umaze kubakwa, inshingano yazo zari zarangiye. Ni yo mpamvu Pawulo yanditse ati:

“Mwe mwubatswe ku musingi w’intumwa n’abahanuzi, Kristo Yesu ubwe akaba ibuye ry’umutwe w’ingo.” (Abefeso 2:20)

Umusingi ushyirwaho rimwe gusa. Iyo inyubako imaze guhagarara neza, ikomeza gushyigikirwa n’indi mirimo (abepesikopi, abigisha, abavugabutumwa).

Ubuyobozi bwa nyuma y’intumwa

Muri iki gihe hayobora Abepesikopi, abapadiri/abapasiteri cyangwa abadiyakoni

Muri iki gihe, hari abantu benshi biyita intumwa kubera kutamenya neza amateka cyangwa Ijambo ry’Imana. Ntibamenya ko Kiliziya ya mbere yahagarariye gukoresha izina “intumwa” nyuma y’urupfu rwa cumi na babiri n’urwa Pawulo.

Dusomye muri 1 Timoteyo 3:1-13 no mu Tito 1:5-9, tubona ko Kiliziya zaje nyuma ziyoborwaga n’abakuru (presbyters), abepisikopi (bishops) n’abadiyakoni (deacons). Ayo niyo mazina twongera gusanga mu mateka ya Kiliziya nyuma y’intumwa.

Abiyita intumwa muri iki gihe baba batubahirije ibipimo bya Bibiliya n’amateka ya Kiliziya. Akenshi bishingikiriza ku gusobanura nabi Ijambo ry’Imana kandi bagashaka kubaka izina rikomeye ryo kubaha icyubahiro, nyamara ubuyobozi nyakuri bw’umwuka bushingiye ku bwitange no ku kwicisha bugufi.

Muri make, intumwa yagombaga kuba yarabonye Yezu/Yesu wazutse n’amaso ye kandi ntizigeze zishyiraho abazisimbura nyuma yazo. Kiliziya yayoborwaga n’abitwa Ababyeyi b’intumwa, hanyuma abepesikopi n’abigisha. Umusingi w’intumwa ni umwe rukumbi kandi ntushobora gushyirwaho kabiri.

Ubuyobozi nyakuri bw’umwuka ntibushingiye ku izina cyangwa ku cyubahiro, ahubwo bushingiye ku kwicisha bugufi no gukorera Imana mu kuri n’urukundo.

“Uwifuza kuba mukuru muri mwe, abe umugaragu wanyu.” (Matayo 20:26)

Amateka na Bibiliya bihuriza ku kintu kimwe: Ibyo ni byo byagaragaje ko umurimo w’intumwa wuzuye mu Isezerano Rishya, kandi ko Kiliziya ikwiye gukomeza gushingira ku byo bashyizeho, itari mu gushaka kubisubiramo.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *