
Umunsi nk’uyu mu mateka: Tariki ya 14 Ukwakira
Turi ku wa 14 Ukwakira 2024. Ni umunsi wa 287 mu minsi igize umwaka. Hasigaye iminsi 78 ngo uyu mwaka ugere ku musozo.
Ni umunsi mpuzamahanga wahariwe gukora ibintu bifite ubuziranenge.
Ibi ni bimwe mu byaranze uyu munsi mu mateka
1931: Umwami Yuhi V Musinga yirukanwe n’Ababiligi mu Rwanda, ahungira i Moba muri Congo. 2016: Perezida Kagame yatangije uburyo bwo gutwara amaraso ku bitaro hifashishijwe drones. 1943: Imfungwa z’Abayahudi zari zifungiwe n’Abanazi mu Nkambi ya Sobibor muri (…)
Turi ku wa 14 Ukwakira 2024. Ni umunsi wa 287 mu minsi igize umwaka. Hasigaye iminsi 78 ngo uyu mwaka ugere ku musozo.
Ni umunsi mpuzamahanga wahariwe gukora ibintu bifite ubuziranenge.
Ibi ni bimwe mu byaranze uyu munsi mu mateka
1931: Umwami Yuhi V Musinga yirukanwe n’Ababiligi mu Rwanda, ahungira i Moba muri Congo.

2016: Perezida Kagame yatangije uburyo bwo gutwara amaraso ku bitaro hifashishijwe drones.

1943: Imfungwa z’Abayahudi zari zifungiwe n’Abanazi mu Nkambi ya Sobibor muri Pologne zarigaragambije, zihitana abarinzi bagera kuri 11, zinakomeretsa benshi.
1981: Visi Perezida Hosni Mubarak yatorewe kuba Perezida wa Misiri nyuma y’icyumweru kimwe Perezida Anwar al Sadat yishwe.
1994: Yasser Arafat wayoboraga Palestine, Minisitiri w’Intebe wa Israel, Yitzhak Rabin na Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga wa Israel, Shimon Peres bashyikirijwe Igihembo cyitiriwe Nobel.
Mu muziki
1972: Michael Jackson ubwo yari afite imyaka 14, indirimbo ye yise “Ben” yaciye agahigo ko kuba ikunzwe kurusha izindi muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika.

Abavutse
1890: Dwight D. Eisenhower wabaye Perezida wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika.
1930: Havutse Mobutu Sese Seko wabaye perezida wa Zaïre.

Abapfuye
1999: Julius Nyerere wabaye perezida wa mbere wa Tanzania.

2003: Patrick Dalzel-Job wagize uruhare rukomeye mu gutuma hakorwa filimi izwi cyane nka James Bond.
2021: Lee Wan-koo, wabaye Minisitiri w’Intebe wa Korea y’Epfo