Urugendo Rurimo Yesu Ruroroha: Shiloh Choir Igiye Kongera Kwerekana Imbaraga z’Ubutumwa bwiza  mumugi wa Gisenyi
2 mins read

Urugendo Rurimo Yesu Ruroroha: Shiloh Choir Igiye Kongera Kwerekana Imbaraga z’Ubutumwa bwiza mumugi wa Gisenyi

Nyuma y’igitaramo “The Spirit of Revival 2025” cyabereye i Kigali ku itariki ya 12 Ukwakira 2025, Chorale Shiloh ikorera umurimo w’Imana muri ADEPR, ikomeje urugendo rw’ivugabutumwa rugamije kuzana ububyutse no guhembura ubugingo bwa benshi, aho igiye gukomereza ubutumwa bwayo mu karere ka Rubavu, mu mujyi wa Gisenyi.

Iki gitaramo cyabereye I Kigali cyari icya karindwi mu ruhererekane rwa “The Spirit of Revival”, aho Shiloh Choir yifatanyije n’abaramyi bakomeye barimo Prosper Nkomezi, Shalom Choir, na Ntora Worship Team.

Cyabereye kuri Expo Ground – Gikondo, gitangira saa cyenda z’amanywa, cyikitabirwa n’abatari bacye baturutse mu mpande zitandukanye z’igihugu, ndetse n’abakunzi b’indirimbo zo guhimbaza Imana bari bategereje iki gitaramo gikomeye. Mwiki gitaramo umuramyi Jesca Mucyowera yatangaje ko yatunguwe na Chorale Shiloh cyane uburyo bakora indirimbo neza cyane Kuva icyo gihe, Shiloh Choir yagaragaje ko intego yayo atari ugutarama gusa ahubwo ari ukuzahura “umwuka w’ububyutse” mu Rwanda no hanze yarwo.

Chorale Shiloh mu bihe byiza I Kigali mugitaramo The spirit of revival cyahembuye imitima ya benshi.

Ibi nibyo byatumye mu cyumweru gikurikiyeho, iyi korali yemeza ko izifatanya na Alliance Choir mu gitaramo cyiswe “Urugendo Rurimo Yesu Ruroroha”, kizabera i Gisenyi muri ADEPR kuva ku itariki ya 24 kugeza ku ya 26 Ukwakira 2025.Iki gitaramo kizaba ari n’umwanya wo kumurika album nshya ya Alliance Choir, kikazitabirwa kandi n’amakorali atandukanye arimo Ijwi Choir, Dukundane Choir, Impuhwe Choir, Bethlehem Choir, ndetse na Amahoro Choir. Ni igiterane cy’amasengesho, indirimbo, n’ivugabutumwa rizayoborwa n’abapasiteri bakomeye barimo Pst. Binyonyo, Pst. Uwambaje, na Pst. Munezero.

Alliance Choir Ihamagariye Abaramyi Bose Kwifatanya na Shiloh Choir Mu Rugendo Rwo Gukiza Imitima ya benshi I Gisenyi

Abakurikiranira hafi ibikorwa bya Shiloh Choir bavuga ko kuba iyi korali ikomeje ibikorwa by’ivugabutumwa mu bice bitandukanye by’igihugu ari ikimenyetso cy’uko Imana ikomeje kubayobora mu murimo wo kuzana “ububyutse nyakuri”. Ku rundi ruhande, iyi gahunda izaba ari uburyo bwo guhuza amakorali akomeye muri ADEPR mu ntego imwe yo gukomeza kogeza ubutumwa bwiza bwa Kristo.

Kuva i Musanze kugeza i Gisenyi, Shiloh Choir irimo kugaragaza umurava n’ubwitange mu murimo w’Imana, aho abayobozi bayo bagaragaza ko “urugendo rw’ivugabutumwa ari inzira nziza yo kwamamaza Yesu hose.”

Nk’uko insanganyamatsiko y’igitaramo cya Alliance Choir ibivuga, “Urugendo Rurimo Yesu Ruroroha”, Shiloh Choir igiye kubihamya mu buryo bugaragara binyuze mu ndirimbo, impano, n’ubutumwa buzubaka imitima ya benshi I Gisenyi.

Umuramyi Decalle akaba n’umuyobozi w’indirimbo muri Chorale Shiloh.

Parfaitte Gisubizo umwe mu baramyi bayoboye indirimbo neza.

Ubwiza bwigitaramo cya Chorale Shiloh bwari ntagereranywa.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *