Ni Iki Mu By’ukuri Bibiliya Yigisha Aho Abahanuzi Bakomeje Kuba Benshi Ku Isi?
5 mins read

Ni Iki Mu By’ukuri Bibiliya Yigisha Aho Abahanuzi Bakomeje Kuba Benshi Ku Isi?

Mu gihe abantu benshi biyita intumwa n’abahanuzi bitewe nuko isi irimo kugenda ihinduka maze hakaba abashuka abantu bakaba banabamaraho utwabo, Bibiliya isaba abakristo kuba maso no gusuzuma buri mpanuro n’ubutumwa mu mucyo w’Ijambo ry’Imana.

Umwe mu bagabo batanze ubuhamya ashimangira ko hari benshi bakunze kwiyita abahanuzi n’intumwa bavuga ko basizwe amavuta n’Imana mu buryo bwo kugira ngo bacucure cyangwa babone ibibatunga, aho kubikora ari ukuri.

Yagize ati: “Nahuye n’umugabo, nari mushya turahura turasuhukanya andeba mu maso arambwira mu ijwi rituje ryuje icyubahiro ati ‘ndi runaka, nasizwe amavuta n’uhoraho kugira ngo mbe intumwa nkwirakwize ugushaka kw’Imana…Naramusekeye, si uko ntizeraga ko Imana ishobora guhamagara umuntu, ahubwo ni uko ubuhamya bwa Bibiliya bugaragaza ko umuhamagaro nyawo udakorwa n’uko umuntu yivuga, ahubwo ni Imana ibihamya.

Mbere yo kwemera amagambo nk’ayo, ni ngombwa kugaruka ku Byanditswe Byera tukamenya neza icyo Bibiliya yigisha ku byerekeye intumwa n’abahanuzi. Iyo dufunguye Bibiliya, ugera ku kibazo kigira kiti: “Muvandimwe, wigeze ubona Yesu wazutse?”

Kuko ibyo ari bimwe mu byangombwa byo kuba Intumwa. Abatumwe ba mbere bari abantu batari abahanga gusa cyangwa abahanga mu kuvuga, ahubwo bari abahamagawe na Yesu ubwe, bakabana na we, kandi bakabonesha amaso yabo kuzuka kwe (Ibyakozwe n’Intumwa 1:21-22).

Yohana, wari uwa nyuma mu batumwa bwa ba cumi na babiri, yapfuye ahagana mu mwaka wa 100 nyuma ya Kristo, icyo gihe cyarangije ibihe by’intumwa. Nyuma yaho, nta wundi watumwe n’Imana nka bo; ababasimbuye bari abigishwa babo, bazwi nk’Ababyeyi b’Apostolike.

Bibiliya yigisha neza ko kugira ngo umuntu abe Intumwa byasabaga: kuba yarabonye Yesu wazutse (Ibyakozwe n’Intumwa 1:21-22); kuba yaratoranyijwe ubwe na Yesu (Luka 6:13; Ibyakozwe 9:15); kuba yarakoraga ibitangaza bigaragaza ububasha bw’Imana (2 Abakorinto 12:12).

None Se, Abo Biyita Intumwa Z’iki Gihe Baturuka He?

Kwihamagarira ubwe mu murimo si ubupfapfa gusa, ahubwo ni ikibazo gikomeye gishobora guteza itorero ibyago. Yesu ubwe yaburiye abigishwa ati:

“Mwirinde ko hatagira ubashuka. Kuko benshi bazaza biyita izina ryanjye, bati: Ni jyewe Yesu; maze bakayobya benshi, muzumva bavuga intambara ariko ntimuzakuke umutima kuko bigomba kuba nyamara si byo herezo.” (Matayo 24:4-6)

Ni kenshi rero muri iki gihe haza abantu bavuga ko bahanura bavuga indimi bagacyiza, baza bitwaje kuba abahanuzi b’ibya Mwuka wera benshi bakabikoresha mu buryo bwo kuyobya abakristu ngo bakunde babone imibereho. Nyamara nk’uko Ijambo ry’Imana ribivuga Yesu yari yarabibwiye abigishwa be ko mu minsi ya nyuma hazaza abiyititira izina rye maze bagashuka benshi babajyana mu nzira zitari izigana Imana. Pawulo ati: “Abo bantu ni intumwa z’ibinyoma, abakozi b’uburiganya, bigira intumwa za Kristo.” (2 Abakorinto 11:13)

Umuntu nakubwira ati “Ndi intumwa/umuhanuzi runaka”, mubaze ibi bibazo bitatu byoroshye ariko bikomeye: Wigeze ubona Yesu wazutse? Ni nde wagushyizeho mu izina ry’Imana? Ni izihe mbuto zigaragaza umuhamagaro wawe nk’uko Bibiliya ibivuga?

Ubu turababona hose ku mbuga nkoranyambaga, mu ngendo z’ibitangaza, mu biterane by’amasengesho, bambaye amazina akomeye nka “Intumwa y’isi yose” cyangwa “Umuhanuzi mukuru”. Abandi bagurisha “amavuta y’ubusabane” cyangwa “ibishura by’ubuhanuzi.” Ariko ukuri ni uko ugusigwa kutagurwa, kandi umuhamagaro nyawo ntuwitangaho.

Ibi bikorwa byo kwaduka kw’abahanuzi n’intumwa z’inzaduka bituma abantu benshi batandukana n’ubutumwa nyakuri bwa Yesu Kristo. Abahanuzi benshi b’iki gihe bigisha ivanjili y’ubukire, inyigisho zidafite ishingiro muri Bibiliya, cyangwa ibyo bita ibihishuwe bishya.

Nyamara Bibiliya irasobanutse: “Ariko nubwo twebwe cyangwa marayika ava mu ijuru yabigisha ibitandukanye n’ivanjili twabigishije, abe avumwe.” (Abagalatiya 1:8) Bityo rero abakristu basabwa kugenzura neza inyigisho zose mu mucyo w’Ijambo ry’Imana bakoresheje ubuhanga bahawe na Rugira.

Yesu ubwe ntiyatangiye umurimo we ataragenwa n’Imana Data, kandi atarasigwa n’Umwuka Wera (Matayo 3:16-17). Pawulo, nubwo yahamagariwe na Kristo ku nzira ya Damasiko, ntiyihutiye kwiyita intumwa; yabanje kugenzurwa n’itorero (Ibyakozwe 13:1-3; Abagalatiya 1:15-18).

Mu Isezerano rya Kera, abahanuzi nyakuri ntibabyiyitaga ku bushake bwabo. Elisha yasizwe na Eliya, Mose ashyiraho Yosuwa. Bibiliya ivuga ko nta wihamagarira ubwo butware, keretse uwahamagawe n’Imana, nk’uko Aroni yabigenje.” (Abaheburayo 5:4)

Umuntu wiyita intumwa cyangwa umuhanuzi adahamagawe n’Imana, aba ahindutse icyago ku itorero. Yigisha ibitekerezo bye aho kwigisha iby’Imana. Nk’uko Yeremiya yabivuze ati: “Sinaboherereje, ariko barirutse; sinababwiye, ariko barahanuye.” (Yeremiya 23:21). Si buri wese uzinjira mu bwami bw’Imana, ahubwo ukora icyo Data ashaka. Aya magambo agaragaza ko kuba umuntu yaba umuhanuzi cyangwa intumwa si byo bizatuma ajya mu Ijuru, ahubwo azajyanwayo n’ibyo yakoze.

Gusuzuma Ihamagarwa Ry’Ukuri

Niba Imana ihamagaye umuntu, iby’ingenzi bigomba kugaragara: umuhamagaro w’imbere ugaragazwa n’ubuzima bw’icyubahiro n’umurava, igenzura ry’Itorero, aho abakuru baryo bemeza uwo muntu, amahugurwa akomeye y’ubumenyi n’ukwizera gukomeye, igenzurwa no gusengerwa, nk’uko byakorwaga n’intumwa za mbere (1 Timoteyo 4:14). Ubupasiteri n’ubuhanuzi ntibikwiye kuba uburyo bwo kwimenyekanisha, ahubwo bikwiye kuba umurimo wicisha bugufi ukorerwa Itorero, mu butware bwa Kristo.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *