Kiliziya Gatorika Barindwi barimo Bartolo Longo Bashyizwe Mu Rwego Rw’Abatagatifu
3 mins read

Kiliziya Gatorika Barindwi barimo Bartolo Longo Bashyizwe Mu Rwego Rw’Abatagatifu

Mu Misa yabereye i Vatican ku wa 19 Ukwakira 2025, Papa Léon XIV yatangaje urutonde rw’Abatagatifu bashya barindwi, barimo Bartolo Longo, wahoze akorera Satani ariko nyuma akihana akabaho ubuzima bwo gusenga no gufasha abandi.

Mu gitambo cya Misa gikomeye cyabereye ku mbuga ya Mutagatifu Petero i Vatican, ku Cyumweru tariki ya 19 Ukwakira 2025, Papa Léon XIV yashyize mu rwego rw’Abatagatifu abantu barindwi, barimo Bartolo Longo, Umutaliyani wahoze akorera Satani mbere yo guhindura ubuzima akiyegurira Imana.

Bartolo Longo, wavutse mu 1841 mu gace ka Latiano mu Majyepfo y’u Butaliyani, yakuriye mu muryango w’Abakirisitu Gatolika. Nyuma y’urupfu rwa nyina, yatangiye kujya kure y’ukwemera, aza no kwishora mu myizerere ya gipagani ubwo yigaga amategeko muri Kaminuza ya Naples, aho yamenyekanye cyane mu migenzo ya gisirimu n’iyobokamana ry’amarahira.

Icyo gihe, Longo yiswe “Padiri wa Satani” bitewe n’uko yageragezaga kwigana imihango ya gipagani, imitambagiro isa n’iy’Abapadiri Gatolika ariko igamije gusenga Sekibi.

Nyuma y’imyaka myinshi mu buyobe, yahuriye n’umupadiri w’Umudominikani witwa Alberto Radente wamufashije gusubira mu kwemera. Longo yahise asezera ku migenzo ya gipagani, ahindura izina yitwa Frère Rosario, atangira ubuzima bushya bwo gusenga, kwamamaza isengesho rya Rozari ndetse n’ibikorwa by’urukundo.

Yamenyekanye cyane kubera uruhare yagize mu gukwirakwiza isengesho rya Rozari muri Kiliziya Gatolika ndetse n’ubwitange yagize mu gufasha abakene no kubaka ingoro yitiriwe Bikira Mariya wa Pompei.

Uretse Bartolo Longo, Papa Léon XIV yashyize mu rwego rw’Abatagatifu abandi batandatu barimo: Peter To Rot, ukomoka muri Papua New Guinea, wishwe n’Abayapani mu mpera y’Intambara ya Kabiri y’Isi azira kwemera kwe gukomeye. Ignazio Choukrallah Maloyan, Umwepiskopi w’Umunya-Armenia, wishwe mu 1915 ahamwe n’icyaha cyo kwanga guhindura idini rye. José Gregorio Hernandez Cisneros, umuganga w’Umunyavenezuwela uzwi cyane kubera kwitangira abakene n’abarwayi.

Si abo gusa hari na none Maria Carmen Elena Rendiles Martinez, wabyawe afite ukuboko kumwe ariko akabona ubushobozi bwo gushinga Umuryango w’Abaja ba Yezu. Vincenza Maria Poloni, washinze ikigo cy’Ababikira b’Abagiraneza ba Verona cyita ku barwayi. Maria Troncatti, umubikira wamenyekanye mu bikorwa byo kwita ku barwayi n’imfubyi.

Iyi Misa yo gushimira no guha icyubahiro aba Batagatifu bashya yitabiriwe n’abantu ibihumbi baturutse hirya no hino ku isi. Mu ijambo rye, Papa Léon XIV yavuze ko “ubuzima bwabo ari isomo rikomeye ry’ubutwari, kwihangana no kwemera gukomeye” asaba abakirisitu bose gukurikiza urugero rwabo rwo kwizera Imana no gukunda bagenzi babo.

Iyi gahunda yo gushyira abantu mu rwego rw’Abatagatifu (canonization) ni kimwe mu bikorwa by’ingenzi muri Kiliziya Gatolika, aho umuntu witangiye Imana, akabaho ubuzima bw’indangagaciro n’urukundo rudasanzwe, ashyirwa mu rwego rwo kuba urugero rw’abizera bose.

Bartolo Longo, wahoze ari “Padiri wa Satani”, yabaye ikimenyetso gikomeye cy’uko imbabazi z’Imana zishobora guhindura uwahoze mu mwijima akaba intumwa y’umucyo.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *