Fortran Bigirimana utegerejwe muri Nezeza Ijuru 2025 akigera ku kibuga cy’indege yakiriwe mu buryo butangaje
2 mins read

Fortran Bigirimana utegerejwe muri Nezeza Ijuru 2025 akigera ku kibuga cy’indege yakiriwe mu buryo butangaje

Umuramyi Fortran Bigirimana yamaze kugera i Kigali,aho yiteguye gutaramira muri Nezeza Ijuru 2025 hamwe n’abandi baramyi bakomeye.

Muri Nezaza Ijuru 2025 bashyize ho amasaha 6 mu bwiza bw’Imana.

Umuramyi ukunzwe cyane mu Rwanda ukorera umurimo w’Imana mu mahanga, Fortran Bigirimana yamaze kugera mu Rwanda aho yiteguye kwifatanya n’abaramyi batandukanye mu gitaramo gikomeye cyiswe Nezeza Ijuru 2025 Conference, kizabera muri ZTCC Gatenga kuva ku itariki ya 22 kugeza ku ya 26 Ukwakira 2025 Mu gice cyihariye cyateguwe muri iki giterane Fortran azaririmbana na Asaph Music Kimironko mu gikorwa cyiswe “Six Hours Praise & Worship” giteganyijwe kuba ku wa 25 Ukwakira 2025, kuva saa 8 z’amanywa kugeza saa 2 z’ijoro (2PM–8PM).

Nezeza Ijuru 2025 Yazanye abaramyi bavuze mumahanga kandi bakunzwe cyane.

Iki giterane cyo kuramya no guhimbaza Imana kigamije guhuza imitima y’abizera mu kuramya Imana mu buryo bwimbitse no kwiyegurira Umwuka Wera. Kizabera mu gihe cy’inama Nezeza Ijuru 2025 ifite insanganyamatsiko igira iti: “Inkoramutima za Kristo mw’itorero Rizima”,yateguwe na Authentic Word Ministries ku bufatanye na Zion Temple Celebration Center Kimironko.

Itorero rya kristo rigiye kongera guhembura no kumva indirimbo za Fortran Bigirimana I Kigali umwe mu baramyi babahanga kandi buzuye ubwiza bw’Imana.

Fortran Bigirimana, uzwi mu ndirimbo nka:Ndafise Impamvu, Ndagushimira na Ndaje, azwiho kuramya Imana mu buryo bwuje ubusabane na mwuka wera kandi bikora ku mitima y’abantu benshi. Biteganyijwe ko azaririmbira hamwe n’itsinda Asaph Music Kimironko mu buryo bwo guhuriza hamwe amatsinda y’itorero, abaramyi ku giti cyabo, n’abakunzi b’umuziki wo kuramya no guhimbaza Imana.

Umuramyi ukundwa cyane mu bihe byo kuramya aheretse gutaramira muri Canada hamwe na Adrien Misigaro.

Abategura iyi gahunda bavuga ko amasaha atandatu azaba ari umwanya wo “kwinjira mu bihe bidasanzwe byo kumva ubusabane n’Imana aho buri wese azasabwa gushyira imbere umutima we nkuko ijambo ry’Imana rihamya ko umwami Yesu yishimira imitima imenetseNezeza Ijuru 2025 yitezweho kuba kimwe mu bitaramo bikomeye by’umwaka, ikazahuza abavugabutumwa, abaramyi, n’abakristo baturutse mu matorero atandukanye. abatazabona uburyo bwo Kwitabiria bazagira amahirwe yo gukurikirana ibihe byose binyujijwe ku mbuga nkoranyambaga za Zion Temple na Nezeza Ijuru Official

Amasaha 6 yo kuramya no guhimbaza Imana ni ibihe bidasanzwe byo guhemburwa n’Imana

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *