Kiliziya Gatorika mu myiteguro ya SIGNIS World Congress 2026 izabera i Kigali
2 mins read

Kiliziya Gatorika mu myiteguro ya SIGNIS World Congress 2026 izabera i Kigali

Inama ya kabiri ya Komite itegura kongere Mpuzamahanga yateraniye ku kicaro cya CEPR ku Ruyenzi, isuzuma aho imyiteguro igeze n’ingamba zo kuyihutisha.

Ku wa Gatanu tariki ya 16 Mutarama 2026, ku kicaro cy’Inama y’Abepiskopi Gatolika mu Rwanda (CEPR) kiri ku Ruyenzi, habereye inama ya kabiri ya Komite ishinzwe gutegura SIGNIS World Congress 2026, Kongere Mpuzamahanga ihuza abakora mu itangazamakuru Gatolika baturutse hirya no hino ku isi.

Iyi nama yayobowe na Musenyeri Baltazar Ntivuguruzwa, Umwepiskopi wa Diyosezi ya Kabgayi akaba n’Umuyobozi wa Komisiyo y’Itangazamakuru mu Nama y’Abepiskopi Gatolika mu Rwanda. Yari igamije gusuzuma aho imyiteguro y’iyo kongere igeze, gukurikirana ishyirwa mu bikorwa ry’imyanzuro y’inama yabanje no gushyiraho ingamba zigomba kwihutishwa mbere y’igihe cyayo.

SIGNIS World Congress 2026 iteganyijwe kubera mu Mujyi wa Kigali kuva ku wa 3 kugeza ku wa 8 Kanama 2026, ikazabera kuri KCEV – Camp Kigali. Iyi kongere izaba ibaye ubwa mbere ibereye ku mugabane wa Afurika, bikaba byarahesheje u Rwanda icyubahiro cyo kwakira iyi nama ikomeye mu rwego rw’itangazamakuru Gatolika ku isi.

Mu byaganiriweho harimo isesengura ry’imigendekere y’ibikorwa biteganyijwe, uko hazakirwa abazayitabira baturutse mu bihugu bitandukanye, ndetse n’uruhare u Rwanda ruzagira mu kwakira neza iyi nama Mpuzamahanga. Hanarebwe raporo y’imyanzuro y’inama yabanje yabaye ku wa 21 Ugushyingo 2025, ari na yo yatangijwemo ku mugaragaro imyiteguro y’iyo kongere.

Komite yanaganiriye ku gutunganya urubuga rwa interineti rwa SIGNIS World Congress 2026 ruzifashishwa mu itumanaho, kwiyandikisha kw’abazitabira no gutangaza amakuru ajyanye n’iyo kongere. Byagaragajwe ko imirimo yo kurwubaka igeze kure ariko igomba kwihutishwa mu by’ingenzi by’ingenzi by’imyiteguro.

Ku bijyanye n’ingengo y’imari, byagaragajwe ko iyi kongere izatwara 545,668 USD, ahwanye na 792,309,936 Frw, aho 65% izatangwa n’Umuryango wa SIGNIS, 30% igatangwa n’abazitabira, naho Kiliziya Gatolika mu Rwanda ikatanga 10.60%, bingana na miliyoni 60 Frw. Biteganyijwe ko iyi kongere izitabirwa n’abantu barenga 500 baturutse ku migabane yose y’isi, ikaba igaragaza ko imyiteguro iri gutera intambwe ishimishije.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *