Ni Nde Uzahagarika Amakimbirane Akomeje Gukura Mu Itorero Angilikani ry’u Rwanda
2 mins read

Ni Nde Uzahagarika Amakimbirane Akomeje Gukura Mu Itorero Angilikani ry’u Rwanda

Ubuyobozi bw’Itorero Angilikani mu Rwanda bushinja abahoze mu mirimo kwivanga mu miyoborere, mu gihe abashinjwa bo bavuga ko hari akarengane gakomeje gukorerwa abapasiteri n’abayobozi bamwe.

Ibibazo bikomeje gufata indi ntera mu Itorero Angilikani ry’u Rwanda, nyuma y’uko ubuyobozi buriho bukomeje gushinja bamwe mu bahoze ari abayobozi b’itorero kwivanga mu miyoborere, mu gihe abo bashinjwa bo bavuga ko barwanira ukuri n’ubutabera ku bijyanye n’imiyoborere, cyane bishingiye ku buyobozi bwa Diyosezi ya Shyira.

Amakuru aturuka mu nzego zitandukanye z’itorero agaragaza ko amakimbirane yatangiye mu ntangiriro za 2024, ubwo Musenyeri Dr. Mugiraneza Mugisha Samuel wari Umwepisikopi wa Diyosezi ya Shyira yahinduriraga imirimo bamwe mu bapasiteri. Icyo gihe byaketswe ko ari uburyo bwo gukumira abamurwanyaga. Ibyo byakuruye urunturuntu rwaje no kuvamo kwirukanwa kw’abapasiteri babiri barimo Kubwayo Charles na Kabaragasa Jean Baptiste.

Nyuma y’ibi, mu kwezi kwa Nyakanga na Kanama 2024, bivugwa ko Urwego rw’Igihugu rw’Imiyoborere (RGB) rwakoze igenzura ryagaragaje amakosa y’ubuyobozi muri Diyosezi ya Shyira, birangira Musenyeri Mugiraneza ahagaritswe mu nshingano ze ndetse anandika ibaruwa yegura. Ubuyobozi bw’Itorero bwemeje ko ibirego bye byashyikirijwe ubutabera kandi ko itorero ritivanga mu mikorere y’inkiko.

Ku wa 14 Ukwakira 2025, Itorero Angilikani ryasohoye itangazo rigenewe abakristo bose, riburira abari mu kiruhuko cy’izabukuru kwirinda kwivanga mu miyoborere y’itorero no gutangaza amakuru adafite ishingiro. Ryagaragaje ko hari abahoze mu buyobozi bandika amabaruwa n’amatangazo ashyira itorero mu rujijo, bagashaka gucamo abayoboke ibice.

Mu itangazo ryaryo, Itorero ryavuze ko ibikorwa nk’ibi bihungabanya amahoro n’ubumwe bw’itorero ndetse bikadindiza intego yo gukorera mu mucyo. Ryavuze kandi ko kuba umuntu ari mu kiruhuko cy’izabukuru bitamwemerera kwivanga cyangwa kwitwara uko ashatse mu mikorere y’itorero.

Ubuyobozi bw’Angilikani bwongeyeho ko mu mwiherero w’Abepisikopi wabaye muri Mata 2025, hafatiwemo umwanzuro wo kurinda ubumwe bw’itorero no gukumira ibikorwa byose bishobora kubuhungabanya. Bwasabye abahoze mu mirimo kubaha inzego z’ubuyobozi no kudakwirakwiza amakuru adafite gihamya.

Amakimbirane hagati y’abayobozi bahozeho n’ubuyobozi buriho aracyari isomo rikomeye ku buryo itorero rishobora gukemura ibibazo ryifashishije ibiganiro n’ubwumvikane. Abakristo bo bakomeje gusaba ko ukuri kugaragara, kugira ngo itorero rikomeze kuba urumuri n’urugero rw’ubumwe mu gihugu.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *