Spirit of praise and worship igitaramo cyatumye Umuramyi Karangwa amara iminsi mumasengesho mbere yo kugitegura
2 mins read

Spirit of praise and worship igitaramo cyatumye Umuramyi Karangwa amara iminsi mumasengesho mbere yo kugitegura

Umuramyi Karangwa agiye gukora igitaramo gikomeye cyiswe Spirit of Praise and Worship Umuramyi Karangwa uzwi cyane mw’itorero ADEPR Kiyovu, yatangaje igitaramo gikomeye yise “Spirit of Praise and Worship Live Concert” kizabera i Kigali ku wa 7 Ukuboza 2025.

Iki gitaramo kizabera muri ADEPR Kiyovu hafi ya RSSB, kikazaba ari umwanya wihariye wo kuramya no guhimbaza Imana mu buryo budasanzwe.Karangwa, umaze imyaka atanga ubutumwa bwiza binyuze mu ndirimbo zo kuramya, azwi cyane ku mbuga nkoranyambaga nka YouTube, aho akunze gusangiza abaramyi ibihe byiza byo guhimbaza Imana.

Yavuze ko iki gitaramo ari icy’imyiteguro yo guha ibintu bidasanzwe Imana yamuhaye.Umuramyi Karangwa ubwo yaganiragana na Gospel Today yavuze ko uretse igitaramo hari n’indirimbo nshya zizakorerwa mwiki gitaramo ndetse akazaririmba nizisanzwe zimwe muzo yakoze zakunzwe cyane.

Umuramyi Karangwa yatangaje ko hari agaseke kindirimbo nshya kazapfundurirwa mu gitaramo the spirit of praise and worship

Mu butumwa yanyujije ku mbuga nkoranyambaga ze, Karangwa yavuze ko Spirit of Praise and Worship izaba ari igitaramo kidasanzwe. Yagize ati: “Nizeye ko abazitabira bazahura n’Imana mu buryo butandukanye, bamwe bazahemburwa abandi bagakizwa.

Ni igitaramo cyateguriwe murukundo rw’Imana n’ishyaka ryo gushyira abantu mu bihe byiza byo kuramya.Iki gitaramo cyitezweho guhuriza hamwe abakunzi b’indirimbo zo kuramya n’abahanzi batandukanye bo mu Rwanda, mu rwego rwo gushyigikira umurimo wo guhimbaza Imana.

Abari kwitegura kuzitabira bahamagarirwa gutegurira imitima yabo guhemburwa.Abashaka amakuru arambuye cyangwa uburyo bwo kwitabira bashobora gukurikirana konti ye ya Instagram @karangwa.

ADEPR Kiyovu:yiteguye Kwakira igitaramo cy’amateka mu kuramya no guhimbaza Imana cyateguwe na Karangwa Worshiper.

worshiper cyangwa guhamagara kuri nimero iri ku (+250 789 693 929). Abari gukurikiranira hafi imyiteguro yiki gitaramo bwatangaje ko imyiteguro irimbanyije kandi ko hazabaho ibintu by’udushya bitigeze bibaho mu bitaramo byo kuramya.

Karangwa yasoje avuga ko intego nyamukuru y’iki gitaramo ari ukugarura abantu mu mwuka wo kuramya Imana, kandi ko ari igihe cyo kugaragaza imbaraga z’Imana n’imirimo yayo.

Umuramyi Karangwa agiye gukora igitaramo gikomeye cyiswe Spirit of Praise and Worship

Ubuzima bwa buri munsi bwa Karangwa Worshiper bwuzuyemo amashimwe yibyo Imana ihora imokorera bimutera guhora ayishimira.

Spirit of praise and worship igitaramo cyatumye Umuramyi Karangwa amara iminsi mumasengesho mbere yo kugitegura

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *