
Umukinnyi wa Liverpool Diogo Jota yitabye Imana
Ishyirahamwe ry’Umupira w’Amaguru muri Porutigali ryemeje ko rutahizamu wa Liverpool, Diogo Jota, yapfiriye mu mpanuka y’imodoka yabereye muri Esipanye.
Uyu mukinnyi w’imyaka 28, wari usanzwe ari n’umukinnyi mpuzamahanga wa Porutigali, yari mu modoka hamwe n’umuvandimwe we André Silva, w’imyaka 26, na we ukinira FC Penafiel mu cyiciro cya kabiri cya shampiyona ya Porutigali. Ni impanuka yabereye hafi y’akarere ka Sanabria, mu ntara ya Zamora muri Esipanye.
Pedro Proença, Umuyobozi w’Ishyirahamwe ry’Umupira w’Amaguru muri Porutigali, yatangaje ko “Ishyirahamwe ry’Umupira w’Amaguru muri Porutigali, kimwe n’umupira w’amaguru muri rusange, bababajwe bikomeye n’urupfu rwa Diogo Jota na André Silva, bazize impanuka yabaye muri Esipanye mu gitondo cyo kuri uyu munsi.
Jota ntiyari gusa umukinnyi udasanzwe, wambaye umwambaro w’igihugu inshuro hafi 50; yari n’umuntu w’akamaro wubahwaga n’abakinnyi bagenzi be ndetse n’abo bahanganye, kandi azwiho kuba yaratangaga ibyishimo no kuba icyitegererezo mu muryango mugari.”*
Hari hashize iminsi itanu gusa, Jota atangaje ku mbuga nkoranyambaga ko yashyingiranywe n’umukunzi we wo kuva kera ndetse akaba na nyina w’abahungu be batatu, Rute Cardoso, ku itariki ya 22 Kamena.
Jota yatangiye umupira muri Gondomar, mbere yo kuzamuka mu ikipe nkuru ya Paços de Ferreira muri shampiyona ya mbere ya Porutigali. Imikinire ye myiza yamuhesheje amahirwe yo kujya muri Atlético Madrid mu 2016, nubwo atigeze abona umwanya uhagije wo gukina muri iyo kipe iyoborwa na Diego Simeone.
Yagarutse iwabo mu ikipe ya FC Porto, aho yongeye kwigaragaza, mbere y’uko ikipe yo mu cyiciro cya kabiri mu Bwongereza, Wolverhampton Wanderers, imutiza. Yahise yigaragaza nk’umukinnyi uhanitse, ndetse agera no muri Premier League, aho yahise akurura amaso y’ikipe ya Liverpool mu 2020.
Mu myaka itanu yamaze ku kibuga cya Anfield, Jota yegukanye FA Cup, agera ku mukino wa nyuma wa Champions League, ndetse atwarana na Liverpool igikombe cya Premier League mu mwaka ushize.
Ni inkuru ibabaje cyane ku bakunzi b’umupira w’amaguru no ku muryango mugari wa siporo.
Imana imwakire mu bayo.