Undi Muramyi Agiye Gusezera Kuba Wenyine Mu Mpera Z’uyu Mwaka
1 min read

Undi Muramyi Agiye Gusezera Kuba Wenyine Mu Mpera Z’uyu Mwaka

Umuhanzikazi Natukunda Apophia uzwi mu muziki nka Apophia Posh, wamamaye mu ndirimbo “Akira”, “Ushimwe” n’izindi nyinshi, yatangaje ko agiye gukora ubukwe mu mpera z’uyu mwaka wa 2025. Irembo ryamaze gufatwa, ndetse aherutse no gukorerwa ibirori byo gusezera urungano.

Apophia Posh yavuze ko ubukwe bwe buzaba ku itariki ya 22 Ugushyingo 2025, aho azarushinga n’umukunzi we witwa Valens. Uyu muhanzikazi yari amaze imyaka irenga itandatu asa n’uwahagaritse ibikorwa bye bya muzika, nyuma yo kumenyekana cyane mu muziki wa Gospel.

Apophia Posh ni umwe mu bahanzi bamenyekanye kubera indirimbo zifite umudiho Nyafrika n’ubutumwa bwubaka, zirimo “Akira”, “Ushimwe”, “Arakwiye”, “It’s So Sweet”, “Love Letter”, na “No Not One”. Yatangiye kuririmba akiri mu mashuri abanza, nyuma akomeza mu makorali y’abarokore, maze mu 2007 atangira kwandika indirimbo agaha amakorali atandukanye.

Mu 2017 nibwo yashyize hanze indirimbo ze bwite, anagaragara cyane mu muziki wa Gospel kugeza ashyizwe mu bahanzi batanu bahataniye igihembo cya Groove Awards Rwanda 2017 mu cyiciro cy’umuhanzikazi mwiza ukizamuka wakoze cyane. N’ubwo icyo gihembo cyaje kwegukanwa na Jado Sinza, Apophia Posh yasize yanditse izina rikomeye mu muziki wo kuramya no guhimbaza Imana.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *