Umunsi nk’uyu mu mateka: Tariki ya 30 Ukwakira
2 mins read

Umunsi nk’uyu mu mateka: Tariki ya 30 Ukwakira

Turi ku wa 30 Ukwakira 2025. Ni umunsi wa 303 mu minsi igize umwaka. Hasigaye iminsi 62 ngo uyu mwaka urangire.
Ibi ni bimwe mu byaranze uyu munsi mu mateka
1973: Hatashywe ikiraro gihuza umugabane wa Aziya n’u Burayi. Iki kiraro kizwi ku izina rya Bosphorus Bridge, kiri muri Turikiya mu mujyi wa Istanbul.
1974: Habaye umukino ukomeye w’iteramakofe, uhuza igihangange Muhammed Ali na George Foreman, umukino wabereye i Kinshasa muri Zaire.
1983: Bwa mbere mu mateka ya Argentine habaye (…)

Turi ku wa 30 Ukwakira 2025. Ni umunsi wa 303 mu minsi igize umwaka. Hasigaye iminsi 62 ngo uyu mwaka urangire.

Ibi ni bimwe mu byaranze uyu munsi mu mateka

1973: Hatashywe ikiraro gihuza umugabane wa Aziya n’u Burayi. Iki kiraro kizwi ku izina rya Bosphorus Bridge, kiri muri Turikiya mu mujyi wa Istanbul.

1974: Habaye umukino ukomeye w’iteramakofe, uhuza igihangange Muhammed Ali na George Foreman, umukino wabereye i Kinshasa muri Zaire.

1983: Bwa mbere mu mateka ya Argentine habaye amatora anyuze muri demokarasi, nyuma y’igihe iki gihugu cyari kimaze kigendera ku mategeko ya gisirikare.

2014: Suède yabaye igihugu cya mbere cyo mu muryango w’Ubumwe bw’u Burayi cyemeye ko habaho Leta ya Palestine.

2020: Habaye umuhango w’ihererekanyabubasha hagati ya Komite y’inzibacyuho ya Rayon Sport na komite nshya yari yatorewe guhangana n’ibibazo by’inzitane byari bimaze igihe muri iyo kipe.

Mu muziki

1999: Indirimbo Itsinda rya Westlife ryise ‘Flying Without Wings, yabaye iyaryo ya gatatu igiye ku mwanya wa mbere w’izikunzwe mu bwami bw’u Bwongereza.

Abavutse

1960: Havutse Diego Maradona, umunya-Argentine, wamamaye mu mukino w’umupira w’amaguru aho afatwa nk’umwe mu b’ibihe byose muri uwo mukino.

1981: Havutse Ivanka Trump, umukobwa wa Perezida wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Donald Trump.

Abapfuye

1923: Bonar Law wabaye Minisitiri w’Intebe w’u Bwongereza.

2014: Thomas Merino, wari umushoramari akanaba umunyapolitiki wigeze kuba Meya wa Boston muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *