 
			Imbarutso y’indirimbo yitwa “ku meza y’Umwami” na Uwimana Aimé
Aimé Uwimana ufatwa nka sekuru w’abaramyi bo mu Rwanda, yakoze mu ngazo azirikana ubuntu n’urukundo by’Umukiza. Ni mu ndirimbo yengetse yise “Ku Meza y’Umwami” yaryoheye benshi, bituma bamwe abakumbura gutaramana nawe mu gitaramo cye bwite.
Ni indirimbo yanuriye benshi ndetse izamura cyane amarangamutima yabo nk’uko bigaragara kuri Youtube munsi y’iyi ndirimbo “Ku Meza y’Umwami” aho bamwe bananiwe kwiyumanganya bakavuga ko bakunda cyane Aime Uwimana, abandi bakavuga ko iyi ndirimbo ye yandikanywe ubuhanga bakamushimira ko atajya abatenguha, akaba ari urugero rw’umuramyi w’umuhanga kandi wicisha bugufi.
“Reka ngushime Gicumbi cy’urukundo, reka nkurate Rukundo rwambaye umubiri, urwo abahanga batamenye bihagije ndetse urwo intyoza zitavuze ngo zinoze, ndakuririmbira ishimwe, ushimwe, uri Umwami urahambaye, ni wowe ushyizwe hejuru, nushimwe, uri Imana urahambaye, Hallelujah!!” – Aimé Uwimana mu ndirimbo ye nshya “Ku Meza y’Umwami”.
Aimé Uwimana yavuze imbarutso y’indirimbo ye “Ku Meza y’Umwami”, avuga ko ari indirimbo yo kuzirikana ubuntu n’urukundo by’umukiza. Yavuze ko na mbere mu mateka ntabwo ari umuntu wese wasangiraga n’umwami, ntabwo ari umuntu wese wazaga ku meza y’umwami, yabaga ari umuntu umwami yubashye, akunze, ahaye agaciro.
Kuririmba ngo “Ubuntu bwanyicaje ku meza y’umwami”, yavuze ko kuririmba gutyo aba avuga ko Yesu Kristo yamusangije ibyo kurya bye, “yampaye ikaze aransangiza, yansangije ubuzima bwe”. Akomeza avuga ko yashakaga kuvuga ko Yesu yaje akamusangiza “ubuzima bwe kugira ngo ubuzima bwe buhinduke ubuzima bwanjye. Gusangira na Kristo ni ukwakira ubuzima bwe”.
Aime Uwimana wamamaye mu ndirimbo zitandukanye zirangajwe imbere na “Muririmbire Uwiteka”, avuga ko nk’uko Bibiliya ivuga ngo umugisha Imana itanga ntiyongeraho umubabaro, Yesu Kristo wamweretse ineza itaboneka ahandi, “ibyo byose ni Kristo ufite umwihariko”, akaba ari yo mbarutse y’iyi ndirimbo ye nshya. Ati: “Warangabiye ndi gukura ubwatsi/gushima”.
Uyu muramyi umaze imyaka 32 akorera Imana binyuze mu muziki, yavuze ko urukundo rwa Yesu Kristo nta hantu na hamwe ruhejwe, nta gihe na kimwe rubura imbaraga, nta kintu na kimwe urukundo rwa Kristo rutarengera/rutatabara, nta gihe na kimwe ruruha ku mwana w’umuntu, ni urukundo ruri ‘Perfect’.
Tariki ya 25 Nzeri 2025, ubwo yari yatumiwe mu gace ka “Meet Me Tonight” kagize igitaramo cya Gen-Z Comedy cyabereye muri Kigali Conference and Exhibition Village (Camp Kigali), Aimé Uwimana watangiye umuziki nk’umuhanzi wigenga hagati ya 1993 na 1994, yagarutse ku muziki anagira inama abaramyi bashya n’abandi bashaka kwinjira mu muziki wa Gospel.
Yavuze ko ubwo yatangiraga umuziki, ntiyari afite igitekerezo cy’uko ari wo uzamubeshaho, ahubwo yumvaga ari umuhamagaro Imana yamuhaye wo kwamamaza ingoma yayo. Avuga ko mu ntangiriro yahuye n’amagambo y’abantu bamubwiraga ko batiyumvisha uburyo yagurisha ijambo ry’Imana ziri mu ndirimbo ze.
Aimé Uwimana yavuze ko hari igihe washakaga kugurisha CD bakavuga ngo urashaka kugurisha ubutumwa bwiza. Ntibyari byoroshye, gukora umuziki wumva ko wakubeshaho. Ariko nibaza ko ari ukutamenya.
Ariko ibyo nanone byaramfashije ku ruhande rwanjye n’abakoze icyo gihe, ko umuntu yabijyamo mbere na mbere kubera ko abikunze, ubundi akabijyamo kubera ko ari umuhamagaro n’impano, ukabikora ubikunze kurenza ibindi byose…”
Yavuze ko imyaka ishize yahinduye byinshi mu myumvire, ndetse n’amafaranga atangira kuboneka mu muziki. Ariko ashimangira ko icy’ingenzi ari uko umuramyi agomba guharanira gukora indirimbo zinoze, atitaye cyane ku nyungu z’amafaranga.
Aimé Uwimana yibukije urubyiruko ko mu rugendo rw’umuziki, cyane cyane mu ndirimbo zihimbaza Imana, bakwiye kwinjiramo batagamije ibyo sosiyete izabaha, ahubwo bitegura ibyo bazaniye sosiyete n’Isi muri rusange.
Uyu muramyi yanibukije ko yakiriye agakiza mu 1993, asobanura ko “Agakiza ari ukumenya neza ko wakijijwe, no gusobanukirwa umurimo Kristo yakoze ku musaraba aducungura, n’icyo uwo murimo uvuze ku buzima bwa buri wese.”
Yavuze ko ari ngombwa ko umuramyi abanza guhamya neza impamvu ari mu muziki, aho guheranwa n’igitutu cy’amafaranga cyangwa imyumvire y’abantu. Kuri we, indirimbo zihimbaza Imana zigomba kubakwa ku rukundo n’umuhamagaro, kuko ari byo bituma umuhanzi aramba kandi ubutumwa bwe bugera ku bantu benshi.
Mu 1994, yafatanije na nyina kuririmba indirimbo yo gushimira Imana, ibintu byamufashije kwimakaza umurimo wo kuririmba za Gospel. Yavuze ko yatangiye umuziki akuze, ku buryo atigeze aririmba muri korali z’abana nk’uko bigendekera abandi benshi.

 
     
			 
			 
			 English
English