 
			Imana yatumye Chorale Simuruna ADEPR Kiyovu ku ntama zazimiriye mu mugi wa Kigali
Chorale Simuruna ikorera umurimo w’Imana muri ADEPR Kiyovu yiteguye kwakira igitaramo gikomeye cy’ububyutse cyiswe “Simuruna Evangelical Week Season One” kizaba kuva ku wa 3 kugeza ku wa 9 Ugushyingo 2025.
Iki gikorwa cy’ivugabutumwa kizarangwa n’amasengesho, indirimbo ziramya Imana ndetse n’ubutumwa bwimbitse bugamije kuzahura imitima y’abizera no gukomeza umurimo w’Imana.Muri iki cyumweru cy’ivugabutumwa, hatumiwe abavugabutumwa bakomeye bazwi mu gihugu no hanze, barimo Pastor MUNEZERO, Rev. Pastor BINYONYO Jérémie, Pastor RUDASINGWA, Senior Pastor Ndayizeye, Evangelist Jean Paul, Evangelist Nshizirungu, ndetse na Evangelist Joselyne Mukatete. Aba bose bazaba bafite ubutumwa bwihariye bugamije gukomeza kubaka ubuzima no guhindurira benshi kugukiranuka.

Umushumba mukuru w’itorero ADEPR yashimiye kuba umwigisha mugitaramo cyateguwe na Chorale Simuruna

Abaramyi n’abigisha beza bazahurira mu cyumweru cyihariye cy’ivugabutumwa cyateguwe na chorale Simuruna.
Hazaba kandi n’ibyiza byo kuramya Imana binyuze mu ndirimbo z’amakorali atandukanye azitabira iki gikorwa, arimo ABABYEYI Choir (ADEPR Muhima), Shalom Choir (ADEPR Nyarugenge), Rubonobono Choir (ADEPR Gatsata), Urumuri Choir (ADEPR Karugira),Efata Choir (ADEPR Kiyovu, Bamaso Choir (ADEPR Kiyovu) ndetse na Abarobyi Choir (ADEPR Kiyovu).Ayo makorali azafatanya na Simuruna Choir mu kuramya Imana.
Abantu batandukanye basigiwe guhembura ubugingo bwa bazitabira Simuruna evangelical week
Nk’uko gahunda iteganyijwe, kuva ku wa Mbere kugeza ku wa Gatanu amasengesho azajya atangira saa kumi n’imwe z’umugoroba (5:00 PM) agasozwa saa tatu z’ijoro (9:00 PM). Ku wa Gatandatu, tariki 8 Ugushyingo, hazabaho amasengesho, saa munani (2:00 PM) na saa moya z’umugoroba (7:00 PM). Umunsi usoza iki cyumweru, ku Cyumweru tariki 9 Ugushyingo, gahunda izatangira saa mbiri za mu gitondo (8:00 AM) isozwe saa kumi n’imwe z’umugoroba (5:00 PM).
Chorale Simuruna imaze kwamamara mu ndirimbo zayo zifite ubutumwa bwimbitse kandi buhindura ubuzima bwa benshi zirimo: “Hahirwa uwihanganira ibimugerageza”, “Kuba munzu yawe” na Mwami Imana yo mw’ijuru”.
Uretse indirimbo, iyi chorale imaze kugira uruhare rukomeye mu kwamamaza ubutumwa bwiza binyuze mubitaramo bitandukanye ndetse no ku mbuga nkoranyambaga.Abategura iki gikorwa batangaje ko Simuruna Evangelical Week izaba umwanya wihariye wo kugarukira Imana, gusabira igihugu no gushimangira ubusabane bw’abakristo. Ni igikorwa cyitezweho kugira uruhare rukomeye mu kubyutsa ubuzima bw’umwuka muri ADEPR Kiyovu ndetse no mu mujyi wa Kigali muri rusange.



 
     
			 
			 
			 English
English