Kiliziya Gatorika Yiteguye Gusoza Yubile Y’imyaka 125 Y’Ivanjili Mu Rwanda
1 min read

Kiliziya Gatorika Yiteguye Gusoza Yubile Y’imyaka 125 Y’Ivanjili Mu Rwanda

Kiliziya Gatolika irimo kwitegura igikorwa gikomeye cyo gusoza Yubile y’imyaka 125 Ivanjili imaze igeze mu Rwanda, kizahuriza hamwe abakristu baturutse mu gihugu hose.

Kiliziya Gatolika mu Rwanda yatangaje ko igikorwa cyo gusoza Yubile y’imyaka 125 Ivanjili imaze igeze mu Rwanda kizabera muri Stade Amahoro ivuguruye, tariki ya 6 Ukuboza 2025. Ni ubwa mbere iyi stade izaba ituriwemo igitambo cya Misa kuva yavugururwa, ikaba ifite ubushobozi bwo kwakira abasaga ibihumbi 45.

Ibi birori biteganyijwe bizitabirwa n’imbaga y’abakristu Gatolika baturutse mu ma Diyosezi yose yo mu Rwanda, aho bazaba bahuriye mu isengesho no mu byishimo byo gushimira Imana ku myaka 125 ishize Ivanjili igeze mu gihugu. Yubile yatangiye kwizihizwa mu mwaka wa 2024 mu ma Diyosezi atandukanye.

Amateka yerekana ko ku wa 20 Mutarama 1900 ari bwo bwa mbere mu Rwanda hatuwe igitambo cy’Ukaristiya i Shangi mu Karere ka Nyamasheke. Icyo gikorwa cyari ikimenyetso cy’itangiriro ry’iyogezabutumwa rya Kiliziya Gatolika mu Rwanda.

Mbere yaho, u Rwanda rwabarizwaga mu gace k’iyogezabutumwa ka Afurika yo munsi ya koma y’Isi, kashyizweho na Papa Lewo wa 13 ku wa 24 Gashyantare 1878, akaragiza umuryango w’Abapadiri Bera washinzwe na Karidinali Lavijeri mu 1868. Abo bapadiri bageze bwa mbere muri Uganda muri Gashyantare 1879, bahashinga misiyoni yabaye vikariyati apostoliki ya Vigitoriya-Nyanza mu 1883, iyoborwa na Musenyeri Lewo Livinhac na Musenyeri Yohani Yozefu Hiriti.

Kiliziya Gatolika ivuga ko iyi Yubile y’imyaka 125 izasozwa ari umwanya wo kongera gushimangira ubutumwa bw’Ivanjili, guhamagarira abakristu gukomeza ubusabane n’Imana no gukomeza umurage w’abamisiyoneri batangiye umurimo w’iyogezabutumwa mu Rwanda hashize imyaka 125 ishize.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *